Congo ikomeje gushotora u Rwanda! Ingabo za RDC zirwanira mu mazi zarashe iz’u Rwanda zari mu kiyaga cya Kivu, ndetse umuturage w’i Rusizi nawe ahitanwa n’isasu ryaturutse muri Congo

Umwuka mubi hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) n’u Rwanda ukomeje kwiyongera, aho ibikorwa by’ubushotoranyi bikomeje kugaragara ku mipaka ihuza ibi bihugu byombi.

Amakuru aturuka ku mupaka agaragaza ko ingabo zirwanira mu mazi za Congo (Marines) zasagariye ingabo z’u Rwanda zari mu kiyaga cya Kivu, maze zirasa amasasu ku bwato bwazo, burangirika. Ibi byateje impagarara mu karere, bikomeza guteza umwuka utari mwiza ku mpande zombi.

Mu bundi bushotoranyi, umuturage wo mu karere ka Rusizi ku ruhande rw’u Rwanda yahitanywe n’isasu ryaturutse muri Congo. Ibi byatumye abaturage b’aka gace bagira impungenge, bagasaba inzego z’umutekano gukaza ingamba zo kubarindira umutekano.

Ibi bibaye mu gihe umubano w’ibihugu byombi ukomeje kuba mubi, nyuma y’uko RDC ishinje u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23, ubu umaze kwigarurira umujyi wa Goma. Guverinoma ya Kinshasa ikomeje gushinja Kigali kugira uruhare mu bibazo biri kubera mu burasirazuba bwa Congo, mu gihe u Rwanda rwo ruhakana ibyo birego, rugashinja Congo gukorana n’umutwe wa FDLR, ugizwe ahanini n’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kugeza ubu, ibimenyetso byerekana ko umwuka mubi hagati y’ibi bihugu ukomeje gututumba, bikaba bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mutekano n’ubuhahirane bw’akarere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *