Ku wa 12 Mata 2022 ubwo Perezida Paul Kagame yarimo agirira uruzinduko rw’akazi muri Congo, ni bwo amasezerano yerekeye buriya butaka yari yasinywe.
Ni amasezerano icyo gihe Leta ya Congo-Brazzaville yari yasinyanye na Sosiyete yo muri iki gihugu yitwa Macefield Ventures Limited-Congo (MVL) isanzwe ibamo abashoramari b’Abanyarwanda.
Mu masezerano yari yasinywe, harimo kuba buriya butaka bwaragombaga kwifashishwa mu guhinga ibibonobono kugira ngo imbuto zabyo zizajye zikorwamo amavuta akoreshwa mu binyabiziga kandi adahumanya ikirere.
Leta ya Congo yari yiyemeje gutiza sosiyete MVL-Congo ubutaka bungana na hegitari 150,000 bwo guhingaho icyo gihingwa, ikaba yaragombaga kuzabukoresha mu myaka 30 iri imbere.
Hari kandi ubundi butaka bungana na hegitari 11500, nabwo bwari bwatijwe sosiyete yitwa ELEVECO, ifite ubuzima gatozi bwa Congo, ikorera muri MVL, bwo bukaba bwaragombaga gukorerwaho imishinga igamije guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi.
Guverinoma ya Congo-Brazzaville biciye mu muvugizi wayo, Thierry Lézin Moungalla, iheruka kwemeza ko amasezerano yerekeye buriya butaka yamaze guseswa.
Yagize ati: “Muribuka inkuru yamamaye y’ubutaka bw’u Rwanda, ukutavuga rumwe, amacandwe na wino yateje? Ariko se kuki mutibaza nyuma icyaje kuyikurikira? Icyakurikiyeho ni iki? Kubera iki itakiganirwaho?”
“Ni ukubera ko dosiye yamaze gufungwa. Yafunzwe kubera iki? Minisitiri w’Intebe mu bihe bitandukanye, yagiye avuga ko impushya zo gukoresha buriya butaka zari impushya z’agateganyo zishingiye kuri za sosiyete zo mu Rwanda zarebwaga no kubukoreraho imishinga cyangwa ibikorwa bitandukanye.”
Minisitiri Moungalla yakomeje asobanura ko icyemezo cyo gusesa ariya masezerano gishingiye ku kuba abashoramari b’Abanyarwanda barananiwe kubahiriza ibyari bikubiye mu masezerano yerekeye buriya butaka, birimo kuba baragombaga kuba batangiye kububyaza umusaruro bitarenze mu kwezi k’Ukuboza 2024.
Yavuze kandi ko mbere y’uko ariya masezerano aseswa, Sosiyete zo mu Rwanda zari zaratijwe buriya butaka zabimenyeshejwe.
Ati: “Twari dufite itariki ya 8 Ukuboza nka nyirantarengwa, ariko mwumve ko itariki ya 8 Ukuboza yageze nta gisubizo cyiza cyangwa cyo guhozaho turabona kuri sosiyete zarebwaga [n’ubutaka].Byatumye Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ibijyanye n’ubutaka, Mabiala wari waratanze uburenganzira mu izina rya Guverinoma, amenyesha abafatanyabikorwa ko [amasezerano] yasheshwe.”
“Dosiye y’ubutaka bwiswe ubw’u Rwanda yarafunzwe, kubera ko abafatanyabikorwa bigenga barebwaga na bwo bananiwe kubahiriza ibisabwa. [Amasezerano] yasheshwe nyuma y’itariki ya 8 Ukuboza, biciye mu ibaruwa umunyamabanga wa Leta Mabiala yandikiye Sosiyete byarebaga mu izina rya Guverinoma.”
Congo-Brazzaville yasheshe amasezerano yerekeye buriya butaka, mu gihe kuva ubwo yasinywaga Leta y’iki gihugu yagiye yotswa igitutu n’abiganjemo abatavuga rumwe na yo bayishinja kubugurisha u Rwanda.
Nko muri Gicurasi mu 2024, Dave Mafoula, uri mu bahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu mu 2021, yasabye abaturage kwirara mu muhanda bakajya mu myigaragambyo, kuko yavugaga ko hari hegitari 11,000 igihugu cyabo cyagurishije u Rwanda ku mafaranga y’intica ntikize.
Abandi banyapolitiki bavugaga ko Leta y’i Brazzaville yagurishije ku Banyarwanda ubutaka buruta u Rwanda, abandi bakavuga ko u Rwanda kuba rwari rwarabuhawe ari ukugira ngo bujye bufasha igisirake cyarwo, bityo ruzatere Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo baturutse aho.