Leta ya Congo-Brazzaville ivuga ko yasheshe amasezerano yo kwatira ubutaka kompanyi zo mu Rwanda kugira ngo zihakorere ibikorwa by’ubuhinzi, nyuma yuko igihe ntarengwa zari zahawe cyo kuba zatangiye imirimo kirenze.
Ayo masezerano yo mu 2022 yari yateje impaka muri Congo Brazzaville n’impungenge ku muturanyi wayo wo hakurya y’uruzi rwa Congo.
Umuvugizi wa leta ya Congo Brazzaville Thierry Moungalla yavuze ko iyo “dosiye yararangiye” nyuma yuko itariki ntarengwa ya 8 Ukuboza (12) mu 2024 irenze imirimo itaratangira.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Olivier Nduhungirehe yabwiye BBC Gahuzamiryango mu butumwa bwanditse ko “Nta cyo kubivugaho”.
Inyandiko igaragara ku rubuga rw’ambasade y’u Rwanda muri Congo Brazzaville isubiramo amagambo y’uwari ambasaderi avuga ko ubwo butaka bwari mu rwego rw'”ubufatanye hagati y’ibihugu biri mu nzira y’amajyambere” (“coopération sud-sud”).
Yongeraho ko u Rwanda rwari rwiteguye “gukorana na Congo mu iterambere ry’ubuhinzi”.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatanu, Moungalla yavuze ko impamvu iby’ubwo butaka byarangiye ari uko na Minisitiri w’intebe Anatole Collinet Makosso, yari yarabivuze ko zari “‘impushya z’agateganyo, ni impushya zoroshye zishingira ku kuba kompanyi z’u Rwanda bireba zigira ibyo zikurikiza cyangwa ibikorwa runaka zikora.'”
“Rero twari dufite itariki ntarengwa ya 8 Ukuboza kandi mwumve ko kuba iyo tariki ya 8 Ukuboza itaragize igikorwaho gihuje [kijyanye] ku ruhande rwa kompanyi bireba, Minisitiri w’ubutaka [Pierre] Mabiala, wari waratanze izo mpushya mu izina rya leta, yamenyesheje abafatanyabikorwa ko zasheshwe.”
Uwo muvugizi wa leta ya Congo Brazzaville yongeyeho ati:
“… Dosiye yiswe iy’ubutaka bw’u Rwanda [muri Congo Brazzaville] yararangiye kubera ko abafatanyabikorwa bikorera ku giti cyabo bireba bananiwe gushyira mu bikorwa inshingano zabo.
“Yarasheshwe nyuma y’itariki ya 8 Ukuboza, binyuze mu butumwa bwatanzwe mu izina rya leta bugenewe za kompanyi bireba butanzwe na Minisitiri Mabiala.”
Mu nkuru yacyo yo muri Mata (4) mu 2024, ikinyamakuru Les Échos du Congo Brazzaville cyatangaje ko ubwo butaka, bwari bugenewe ubuhinzi n’ubworozi mu ntara ya Bouenza mu majyepfo y’igihugu, buri ku buso bwa hegitare 11.084, are 52 na santiyare 53 (11.084ha 52a 53ca).
Bwari bwatiwe (kwatira) sosiyete (kompanyi) Eleveco-Congo S.A.S. mu gihe cy’imyaka 20 cyashoboraga kongerwa, nkuko icyo kinyamakuru kibivuga.
Radio RFI y’Abafaransa yatangaje ko iyo kompanyi ari ishami rya kompanyi y’ubucuruzi Crystal Ventures y’ishyaka FPR riri ku butegetsi mu Rwanda.
RFI yanatangaje ko Repubulika ya Demokarasi ya Congo, umuturanyi wa Congo Brazzaville, yari ifite impungenge kuri ayo masezerano, cyane cyane ku gace kihariye k’ubukungu ka Maloukou.
Ubutaka bwo muri ako gace, kari mu ntera ya kilometero 70 mu majyaruguru ya Brazzaville, ku nkombe y’uruzi rwa Congo witegeye Kinshasa, bwari bwatiwe Crystal Ventures, nkuko RFI yabitangaje.
Ntibisobanutse niba hari isano iri hagati y’izo mpungenge za Kinshasa n’ihagarikwa ry’amasezerano y’ubutaka hagati y’u Rwanda na Congo Brazzaville.
Kinshasa na Brazzaville ni yo mirwa mikuru ya mbere ituranye cyane ku isi, itandukanywa n’uruzi rwa Congo.
DRC, ONU, n’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’isi bashinja u Rwanda gufasha umutwe w’inyeshyamba wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa, wafashe imijyi ya Goma na Bukavu n’ibice byinshi mu burasirazuba bwa DRC, bukungahaye ku mabuye y’agaciro. U Rwanda rurabihakana.
U Rwanda na Congo Brazzaville bisanzwe bifitanye umubano mwiza.
Muri Nyakanga (7) mu 2023, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yambitse mugenzi we wa Congo Brazzaville Denis Sassou-Nguesso, wari mu ruzinduko i Kigali, umudali w’icyubahiro witwa Agaciro, amushimira “ubuyobozi n’ubwitange bihebuje mu kubaka Afurika ihamye kandi iteye imbere kurushaho”.