Mu kiganiro Corneille Nangaa yagiranye n’ikinyamakuru The Telegraph cyo mu Bwongereza, yatangaje ko ihuriro ayoboye rya AFC / M23 rizakomeza kurwana, nubwo hasinywe Itangazo ry’amahame hagati ya DRC n’u Rwanda i Washington, kugeza Perezida Félix Tshisekedi agiye cyangwa yeguye.
Yagize ati: “Tugomba kuzirikana igitekerezo cy’Abanyekongo”. Ati: “Abanyekongo ntibashaka kumva ijambo ‘guhagarika intambara’ atari ukubera ko bashaka intambara, ahubwo ni uko batagishaka kubona Félix Tshisekedi ku butegetsi”.
Corneille Nangaa yavuze ko ubutegetsi bwa Tshisekedi bwirinda amagambo amwe n’amwe.
Ati: “Ntibakunda kumva amagambo nk’imishyikirano.” Ntabwo bakunda kumva uvuga kuva mujyi uyunuyu kwabo cyangwa kwacu. ”
Corneille Nangaa, ngo wari wahinduye umwambaro wa gisirikare yambaye ikoti muri iki kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru The Telegraph, yagereranije Tshisekedi n’umuhanuzi wo muri Bibiliya witwaga Yona, avuga ko perezida “navanwa ku butegetsi” ari bwo guhagarika imirwano kwasabwe na Trump kuzashoboka.
Ati: “Yona ni we wabaye nyirabayazana w’umuhengeri kandi nyuma yo kujugunywa mu mazi ni bwo umuhengeri watuje.” Ati: “Tshisekedi ni Yona wo muri DRC. Umunsi tuzamukuraho, imirwano izahagarara kandi amahoro azaza.”
Ibi biravugwa mu gihe AFC/M23 iherutse guhurira na Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu biganiro bya mbere, imbonankubone, muri Qatar, benshi baketse ko ari intambwe iganisha ku ihagarikwa ry’imirwano imaze imyaka hafi 5 mu burasirazuba bwa Congo.