Ni umupira we wo mu ikipe y’Igihugu ya Portugal uriho umukono we ndetse ukana uriho n’ubutumwa bugira buti: “Kuri Perezida Donald J.Trump, ugukinira amahoro”.
António Costa asanzwe aziranye na Cristiano Ronaldo dore ko yabaye Minisitiri w’Intebe ya Portugal.
Ubu butumwa bw’uyu mukinnyi ubitse Ballon d’Or 5 bwashyikirijwe Perezida Trump mu gihe mu Burasirazuba bwo hagati, hakomeje intambara y’ibiturika ihanganishije Israel na Iran.
Perezida Trump ni umwe mu bitezweho ko yagira uruhare mu guhagarika iyi ntambara ikomeje gufata intera umunsi ku munsi.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yavuze ko “Tuzagira amahoro vuba hagati ya Israel na Iran. Uguhamagara kwinshi n’Inama nyinshi ni byo bihari”.
Cristiano Ronaldo yoherereje ubutumwa Donald Trump
Impano ya Cristiano Ronaldo kuri Donald Trump iriho ubutumwa bukomeye