Urubuga Global Firepower rukora ubushakashatsi mu bya gisirikare, mu ntangiriro z’uyu mwaka rwasohoye urutonde rwerekana uko ibihugu bitandukanye byo ku Isi birutana mu mbaraga za gisirikare.
Ni urutonde ruriya rubuga rw’abanyamerika rwasohoye nyuma yo gukora ubushakashatsi ku gisirikare cy’ibihugu 145 byo hirya no hino ku Isi.
Global Firepower mu gukora uru rutonde igendera ku ngingo zitandukanye, zirimo amafaranga ibihugu bishora mu gisirikare, umubare w’Ingabo bifite, ibikoresho bya gisirikare nk’intwaro, imodoka z’intambara n’indege bitunze, ndetse n’inganda zikora ibikoresho bya gisirikare bifite.
Nk’ibisanzwe ibihugu bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Burusiya n’u Bushinwa biza imbere mu bihugu bifite Igisirikare gikomeye ku Isi; mu gihe ibihugu nk’u Rwanda bitagaragara kuri ruriya rutonde.
Muri iyi nkuru, turabagezaho urutonde rw’ibihugu 10 bya Afurika bifite igisirikare cy’intege nke kurusha ibindi.
- Ni ibihugu birangajwe imbere na Bénin ya 144 ku Isi, Repubulika ya Centrafrique ya 143 na Somalia ya 142.
Ibihugu 10 bya Afurika bifite Igisirikare cya nta kigenda mu 2025
1. Bénin
2. Repubulika ya Centrafrique
3. Somalia
4. Sierra Leone
5. Liberia
6. Gabon
7. Madagascar
8. Burkina Faso
9. Sénégal
10. Mauritania