Ad
Ad
Ad
Ad

Denis na Kiromba bishe umuntu baza guhisha umurambo we mu Rwanda

Abasore babiri bishe umuhinzi witwaga Milton Bagambira wari utuye mu karere ka Rukiga muri Uganda mu kwezi gushize, bagataba ibice by’umubiri we mu Rwanda, bagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Kabale ku wa 16 Kamena 2025.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko Bagambira wari ufite imyaka 62 y’amavuko yavuye mu rugo rwe mu gitondo cyo ku wa 20 Gicurasi, ajya mu murima we w’urutoki n’ikawa uherereye mu mudugudu wa Rwenzaza.

Muri uyu murima yahasanze abajura babiri; James Kiromba na Denis Beinomugisha bari kumwibira ikawa, ahangana na bo kugira ngo abashyikirize ubuyobozi, bamutera ibyuma mu mutwe no ku kibuno.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara ya Kigezi, Elly Maate, yasobanuye ko aba basore bishe Bagambira, bamukatisha ibyuma bityaye bari bafite, amaguru n’amaboko babishyira ku ruhande, barangije bashyira ibice by’umubiri we mu mufuka, bajya kubihamba mu Rwanda.

Kiromba na Beinomugisha ubwo bafatwaga, bemeye ko bishe Bagambira bamuteye ibyuma, banahishura agace ko mu Rwanda bahambyemo ibice by’umubiri we.

Mate yasobanuye ko inzego z’umutekano za Uganda n’u Rwanda zakoranye, impande zombi zitanga ubufasha mu gutaburura ibice by’umubiri wa Bagambira ndetse no kubisubiza mu Karere ka Rukiga kugira ngo bishyingurwe mu cyubahiro.

Uyu mupolisi icyo gihe yagize ati “Ni gute abahungu bato, urubyiruko rushoboye gukora rwiba, noneho rukanica inzirakarengane ifite iriya myaka? Nishimiye ko batawe muri yombi, bakaba bari muri kasho.”

Ku mugoroba wo ku wa 16 Kamena ni bwo Kiromba na Beinomugisha bagejejwe mu rukiko rwa Kabale. Umucamanza yanzuye ko bafungirwa muri gereza ya Ndorwa kugeza tariki ya 15 Nyakanga ubwo bazaburanishwa mu rukiko rukuru kubera ko ari rwo rufite ububasha bwo kuburanisha ibyaha bikomeye birimo kwica.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *