Iby’i Nyarugenge ntibyoroshye umugani wa wa muhanzi wabiririmbye! Umuntu arahumbya gake yabumbura amaso agasanga ibintu byahinduye isura. Ubu noneho inkuru igezweho ni ivuga ukuntu DJ Brianne yagize uruhare mu isenyuka ry’urugo rwa Miss Muyango Claudine na Kimenyi Yves; bamaze iminsi badacana uwaka, ariko bagakomeza kubihisha. Mbese batwitse inzu bashaka guhisha umwotsi.
Imbarutso yo kumenyekana kw’aya makuru y’amabanga y’urugo rwa Muyango na Kimenyi, yaturutse ku mwuka mubi wavumbutse hagati ya Keza Terisky na Muyango.
Uyu mwuka warenze aba bombi hagati yabo, ugera aho utuma bishishanya kugeza aho Keza Terisky aheruka gutungurwa n’uko Miss Muyango yashatse kumwubikira imbehe mu kazi bagombaga guhuriramo mu ijoro ryo ku wa 27 Kamena 2025.
Ni akazi bagombaga guhuriramo na Shaddyboo mu kabari kitwa Paddock Lounge, gusa Terisky yavuze ko ku wa 26 Kamena 2025, Muyango yahamagaye ba nyir’akabari ababwira ko badashobora gukorana ko bakwiye guhitamo umwe.
Mu butumwa burebure yasangije abamukurikira ku munsi wakurikiye, Keza Terisky yavuze ko we yafashe icyemezo cyo kureka ako kazi agahitamo kugaharira Miss Muyango ari na yo mpamvu atigeze agera ahabereye ibi birori.
Mu kiganiro cyabereye kuri Tik Tok mu buryo bwa ‘live’, byavuzwe ko Keza yagiranye ikibazo na Muyango biturutse ku mubano udasanzwe yagiranye na Kimenyi, ariko undi abyamaganira kure avuga ko basanzwe bafitanye ubucuti busanzwe.
Ati “Njye rero ikintu cya mbere ndi buvugeho niba ari amakuru y’imihanda nanjye hari andi numva. Nimba nziranye n’umuntu ntabwo bivuze kuryamana na we. Ibyo bintu ni ubwa mbere mbyumvise. Nta kintu cyigeze kiba hagati yanjye na Kimenyi. Kimenyi twabaye inshuti, igihe yakundanaga na Diddy D’Or.”
Keza yakomeje avuga ko uretse kumubeshyera gukururana na Kimenyi, ahubwo afite amakuru avuga ko DJ Brianne ashobora kuba ari we wasenye urugo rwa Kimenyi Yves na Miss Muyango, kuko amakuru yavugaga ko uyu mugore yakundanye n’uyu mukobwa mugenzi we uvanga umuziki bakagera aho bagera no ku ngingo y’amabanga yo mu gitanda.
Ati “Nanjye amakuru y’imihanda avuga ko bashwanye, batandukanye[Kimenyi na Muyango], nanjye ni yo makuru numva. Amakuru avuga ko batandukanyijwe n’uko Muyango akundana na DJ Brianne.”
Ibi ariko Brianne yabyamaganiye kure, avuga ko we na Muyango bahuzwa n’akazi. Ati “Ndarengana! Njye na Muyango turakorana. Dukorana ku wa Kane no ku wa Gatandatu. Ntabwo Muyango aransoma no kw’itama bisanzwe, nta n’ubwo araza iwanjye wenyine, yahaje rimwe ari kumwe n’umugabo we. Inshuro zose nagiye kwa Muyango, Kimenyi Yves yari ahari.”
Ubwo Muyango yahabwaga umwanya ngo avuge yirinze kuvuga icyo apfa na Keza, avuga ko icyatumye bashwana uyu mugore we ubwe akizi. Yamusabye ko ibyo yamukoreye atazigera agira undi abikora, asaba abantu kureka guta umwanya ku byabo kuko bifite amateka yabo kandi bizakemurwa n’Imana.
Ati “Keza icyo dupfa arakizi. Ahubwo Keza ndashaka kumugira inama. Keza nk’uko wabivuze ngo twese dufite abana, ndagusabye ibintu wankoreye ntihazagire undi muntu ubikorera yaba hano mu Rwanda no hanze yarwo, aho wenda ushobora kuzajya. Ukuntu uvuga neza, uko usobanura ibintu byawe…ibintu wankoreye ntihazagire undi muntu ubikorera. Kandi ntekereza ko wabigezeho.”
Asaba n’abandi bameze nka Keza kureka iyo myitwarire nk’iye[atigeze asobanura]. Keza yahise aza avuga ko Muyango yari akwiriye kuvuga icyo bapfa, agaca amazimwe.
Muyango ariko yanze kuripfana kuko na none, yaje avuga ko ikintu cya mbere apfa na Keza ari uko yashatse kumutangamo ‘pass’.
Ati “Keza ni umuntu wahereye kera ampigira hasi hejuru. Ntukabone umuntu atagize ikintu avuga, ngo nurangiza uvuge ngo umuntu yatinye, ni akaryarya. Ibyo bintu byabaye ibintu birebire. Hahandi njye nabwiye umugabo wanjye[Kimenyi] ngo reba ibyo Keza ari kunkora. Biba ngombwa ko duhamagara uwo mugabo yashakaga kumpa.”
Yakomeje avuga ko ibyo Keza akora birimo gukangisha abagabo afitiye amashusho y’ubwambure bwabo kuyashyira hanze, mu gihe baba batamuhaye amafaranga.
Ku byo kuryamana na Brianne, Muyango yavuze ko ari urwitwazo rwazanywe na Keza kugira ngo yinjire mu rugo rwe. Ati “Urwo rwitwazo rwo kuryamana na Brianne, narwo rwazanywe na Keza kugira ngo yinjire iwanjye. Ubwa mbere yarabanje agerageza iby’umugabo biramunanira, ubwa kabiri azana Brianne ubwa gatatu atangira kujya ahamagara abantu anteranya. Icyo nagusaba, Keza ba umuntu.”
Mu kunyomoza ibyo Muyango yavuze, Keza yahise ashyiramo amajwi ya Kimenyi ari kumubwira ukuntu Dj Brianne yamutwaye umugore, kugeza aho yari asigaye amujyana muri ‘gym’ kandi we yaramukoragaho undi akamubera ibamba.
Ati “Ejo bundi nagiye kubona mbona Muyango aharaye ‘gym’, mbona Brianne na we arayiharaye…mbere Muyango naramubwiraga ngo tujyane nkabona ni umunebwe. Ubu umuntu ari kubyuka akijyana ku Cyumweru. Mbona Brianne ari we muntu umuturisha mu buryo njye ntazi.”
“Na we narabimubwiye Muyango, nti nsigaye mbona warabaye umukobwa uryamana n’abo bahuje igitsina, ni ukuri kw’Imana. Rero Muyango dutandukanye nk’ukuntu natandukanye…”
Keza avuga ko gutangamo ‘pass’ Muyango, nta kintu kibi yabikoreye ahubwo aba bombi we n’uwo mugabo bari bakeneranye, kandi uyu mugore akaba atari umwana utarageza imyaka y’ubukure ku buryo bamufatirana. Umva Amajwi muri videwo.
Ese iyi ntambara iri hagati ya muyango na keza terisky irarangira gute biravugwa ko keza ari we wasenyeye muyango urugo 🤔 pic.twitter.com/lzYIinvFGk
— ✨simple girl✨ (@iyogeye53580) June 29, 2025