Ejo azarara ageze i Kigali! Rayon Sports FC mu biganiro n’umukinnyi wo mu baturanyi 

Musore Prince, umukinnyi ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo (position 2) muri Vital’o yo mu Burundi, ashobora kugera i Kigali kuwa Kabiri tariki ya 4 Kamena 2025, aho biteganyijwe ko azagirana ibiganiro n’ikipe ya Rayon Sports FC yifuza kumusinyisha.

Uyu musore uzwiho gukina yihuta no gutanga imipira myiza yambutse, amaze igihe akinira ikipe ya Vital’o, imwe mu makipe akomeye mu gihugu cy’u Burundi. Icyakora amakuru agera ku Ukwelitimes avuga ko Rayon Sports FC yamaze kugaragaza ko imwifuza, kandi hari amahirwe ko ibyo biganiro byazatanga umusaruro mwiza.

Nubwo Musore Prince yari asanzwe ahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’u Burundi, Intamba mu Rugamba, kuri iyi nshuro ntabwo yahamagawe mu bakinnyi 25 batoranyijwe n’umutoza Patrick Sangwa Mayani, bazakina imikino yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cya 2026. Ayo makipe bazakina ni Guinée Bissau na Mauritanie.

Ibi bishobora gutuma uyu mukinnyi abona umwanya wo kuza kuganira n’ubuyobozi bwa Rayon Sports FC, aho bivugwa ko bamwitezeho kongerera ubukana urwego rw’inyuma rw’iyi kipe ikomeje kwiyubaka mbere y’itangira rya shampiyona nshya.

Niba ibiganiro bigenda neza, Musore Prince ashobora gusinyira Rayon Sports FC mbere y’uko icyumweru kirangira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *