Element EléeeH wataramiye mu Mujyi wa Kampala mu ijoro ryo ku wa 18 Gicurasi rishyira ku wa 19, yatunguwe n’inkumi yari yambaye mu buryo bwavugishije benshi yamuhundagajeho amashilingi.
Element yari yatumiwe i Kampala mu gitaramo cyagombaga kubera mu kabari kitwa Paradigm, aho yataramiye nyuma yo kwitabira icya The Ben.
Ubwo yari ku rubyiniro muri aka kabari, Element yatunguwe n’inkumi yagiye ku rubyiniro yambaye ikanzu ngufi cyane, ariko ifite igifurumba cy’amashilingi, iyamuhundangazaho ubundi barabyinana.
Ibi byabaye ubwo uyu muhanzi yari ageze ku ndirimbo ‘Sikosa’.
Uyu muhanzi aheruka gushyira hanze indirimbo yise ’Tombe’ iri mu zikunzwe mu Rwanda.

Byari ibyishimo kuri Element ubwo yataramiraga mu kabari kitwa Paradigm Kampala

