Ku wa 17 Mutarama 2025, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Kwizera Emelyne na bagenzi be bazira uruhare mu gufata no gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni abagaragaza bakora imibonano mpuzabitsina. Nyuma yo gufatwa, aba bose bahise boherezwa mu Kigo Ngororamuco giherereye i Huye, aho bagomba guhabwa uburere bwo guhindura imyitwarire no gusubira mu buzima bwiza.
Gusa, Uwineza Nelly Sany, ukekwaho gufata aya mashusho, ntiyajyanwe hamwe na bagenzi be. Yagumye afunze mu gihe iperereza rikomeje, aho bivugwa ko ashobora kuba yaragize uruhare runini mu gutegura no gufata aya mashusho. Ubuyobozi bw’inzego z’ubutabera bwagaragaje ko ibyaha birebana n’ifatwa ry’amashusho y’urukozasoni bifite uburemere bukomeye, bityo hakenewe iperereza ryimbitse kugira ngo ukuri kose kumenyekane.
RIB yatangaje ko itazihanganira ibikorwa nk’ibi bigira ingaruka mbi ku muryango nyarwanda, cyane cyane ku rubyiruko. Ikaba isaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku gihe kugira ngo abakora ibikorwa byangiza umuco nyarwanda babiryozwe.
Iki gikorwa cyafashwe nk’icyitegererezo mu rugamba rwo kurwanya ibikorwa byose bifitanye isano n’ubucuruzi bw’urukozasoni, bigaragaza ubushake bwa Leta mu kubaka umuryango ukomeye ku ndangagaciro zawo. Icyakora, abaturage basabwe gukomeza kuba maso no gukumira ibikorwa nk’ibi bitarafata indi ntera mu muryango nyarwanda.