Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ izahura na Sudani y’Epfo mu ijonjora rya nyuma rya CHAN 2024, aho imikino ibiri izaba ku matariki ya 22 na 28 Ukuboza 2024. Kuri uyu wa Kane, tariki ya 12 Ukuboza 2024, abatoza b’Amavubi batangaje urutonde rw’abakinnyi 31 bakina imbere mu gihugu, bazatangira umwiherero wo kwitegura iyi mikino.
Mu bakinnyi bahamagawe, harimo abari barasigaye inyuma mu bihe bishize barimo Emery Bayisenge wa Gasogi United, Benedata Janvier wa AS Kigali, Niyonzima Olivier ‘Seif’ wa Rayon Sports na Mugiraneza Froduard wa APR FC. Abatoza b’Amavubi bagaragarije icyizere aba bakinnyi b’inararibonye mu rwego rwo gukomeza ubusatirizi n’ubwugarizi.
Abakinnyi bashya bitezweho gukora itandukaniro barimo rutahizamu Habimana Yves wa Rutsiro FC na Harerimana Abdalaziz wa Gasogi United. Aba bakinnyi bazanye amaraso mashya azafasha Amavubi mu mikino ikomeye y’amajonjora ya CHAN.
Amavubi yageze muri iyi cyiciro nyuma yo gusezerera Djibouti ku giteranyo cy’ibitego 3-1. Umukino ubanza uzabera muri Sudani y’Epfo ku Cyumweru, tariki ya 22 Ukuboza 2024, mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda ku wa 28 Ukuboza 2024.
Abakinnyi bahamagawe mu Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’
Abanyezamu:
Adolphe Hakizimana
Gad Muhawenayo
Fils Habineza
Abakina mu bwugarizi:
Fitina Omborenga
Gilbert Byiringiro
Claude Niyomugabo
Hakim Bugingo
Clement Niyigena
Yunusu Nshimiyimana
Nsabimana Aimable
Emery Bayisenge
Prince Buregeya
Abakina hagati:
Bosco Ruboneka
Pacifique Ngabonziza
Niyonzima Olivier ‘Seif’
Ntirushwa Aime
Benedata Janvier
Kevin Muhire
Mugiraneza Froduard
Ba rutahizamu:
Olivier Dushimimana
Harerimana Abdalaziz
Arsene Tuyisenge
Niyibizi Ramadhan
Mugisha Gilbert
Hadji Iraguha
Usabimana Olivier
Didier Mugisha
Taiba Mbonyumwami
Mubarakh Nizeyimana
Bizimana Yannick
Habimana Yves