FARDC, Mai Mai, FDLR, FDNB n’Imbonerakure bagabye ibitero simusiga ku duce 2 tuyobowe na AFC?M23 na Twirwaneho

Uduce tubiri two muri Minembwe twagabwemo ibitero bya FARDC, Mai Mai, FDLR, FDNB n’Imbonerakure.

Ihuriro ry’Ingabo zirwanirira Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo ryagabye ibitero mu duce dutuwe n’Abanyamulenge tubiri two muri komine ya Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Iri huriro ry’ingabo za Congo ririmo ingabo z’u Burundi, iza Congo, n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR ndetse n’indi iyishamikiyeho nk’imbonerakure z’u Burundi.

Mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa kane tariki ya 10/04/2025, ni bwo iri huriro ryazindutse rigaba ibitero mu gice cya Gahwela n’icyo kwa Sekaganda.

Ibi bice byombi iri huriro rirwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa ryagabyemo ibitero biri mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Minembwe, ni mu gihe kwa Sekaganda ho ari mu ntera ngufi cyane. Ugereranyije ni nk’ibirometero bitanu uvuye muri centre ya Minembwe mu gihe mu Gahwela ho bishobora kugera mu birometero 8.

Amakuru agera kuri Minembwe Capital News avuga ko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ryagabye ibyo bitero muri ibyo bice, ryaturutse uruhande rwa Musika no Mugashasha ubwo ni mu majyepfo ya komine ya Minembwe muri teritware ya Fizi.

Nayamara kandi aya makuru akomeza avuga ko kuri ubu Twirwaneho Kubufatanye n’umutwe wa m23 birimo gukubita kubi ririya huriro ryagabye ibitero ku Banyamulenge.

Ndetse amakuru amwe avuga ko iri huriro ry’ingabo za Congo ryatangiye kurwana risubira inyuma, dore ko nta numunsi numwe ririrukana Twirwaneho na M23 kuva intambara zubura mu mwaka wa 2017 mu misozi miremire y’i Mulenge.

Iri huriro rirwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa ryongeye kugaba ibitero mu gihe umusibo ejo ku wa gatatu Twirwaneho na M23 yabirukanye mu gice cya Rugezi cyose, kuri ubu kikaba kigenzurwa n’iyi mitwe ibiri ibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC.

Bizwi ko Rugezi mu mwaka wa 2018 yashyizwemo ibirindiro bya FDLR na Mai Mai bikomeye, kandi mu kubishinga ubuyobozi bwa FARDC bwabigizemo uruhare, nk’uko amakuru abivuga, ariko igitangaje ibyo birindiro tariki ya 08/04/2025 Twirwaneho na M23 byarabisenye.

Igice cyose cya Rugezi kuri ubu kikaba kirebwa na Twirwaneho na M23.

Ikigeretseho iyi mitwe ibiri ibarizwa mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, iragenzura kandi n’inkengero za Rugezi uherereye i Gasiro na Nyagatete werekeza i Milimba ahazwi nk’i ndiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *