FARDC yabuze Liyetona Daniel Ngoie mu gitero cya M23 i Lunyasenge.
Ku wa 2 Gicurasi 2025, mu gace ka Lunyasenge hafi y’Ikivu cya Edward, umutwe wa M23 wagabye igitero cyahitanye Liyetona Daniel Ngoie, umusirikare wize amategeko. Umuryango we uri mu kababaro ndetse n’inshuti ze baramwunamiye.
Mu butumwa bwatanzwe n’abari bamwegereye, bagarutse ku kuba barakomeje gutanga inama yo kudatera AFC/M23, bagasaba abari muri FARDC kwinjira mu ngabo za ARC kugira ngo barokoke.
FARDC nayo yatangaje ko ifite uburenganzira bwo kwihorera mu gihe ibitero bya M23 bikomeza.