Africa Intelligence ivuga ko ziriya modoka z’intambara zidatoborwa n’amasasu zatangiye gushyikirizwa imitwe y’Ingabo zitandukanye za Congo, zirimo izihanganye na M23 mu burasirazuba bwa kiriya gihugu.
Iki gitangazamakuru kivuga ko nko mu ntangiriro z’ukwezi gushize kwa Gicurasi, burende zibarirwa muri 30 zo mu bwoko bwa Kasser II zageze muri RDC zinyujijwe ku cyambu cya Matadi giherereye mu ntara ya Kongo-Central.
Izibarirwa mu icumi muri zo ngo zahise zoherezwa byihuse i Lubumbashi ho mu ntara ya Katanga, zihabwa abasirikare bo mu mutwe urinda Perezida wa RDC babarizwa mu kigo cya gisirikare cya Kimbembe.
Izi burende byitezwe ko zigomba kwagura umubare w’imodoka Regiment ya 13 y’Ingabo za RDC ziwanisha imodoka z’intambara isanzwe ikoresha.
Ingabo zahawe ziriya burende ni zo zisanzwe zicunga igice cya Katanga muri iyi minsi gikomeje kurangwamo ubwiyongere bw’umutekano muke, kubera imitwe yitwaje intwaro ya Mai-Mai Bakata Katanga imaze igihe mu mirwano n’Ingabo za Leta.
Africa Intelligence ivuga kandi ko impamvu nyamukuru RDC yaguze ziriya burende muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, ari ukugira ngo zongerere imbaraga ingabo zayo zihanganye na M23 mu burasirazuba bwa RDC, aho uriya mutwe ugenzura ibice bitandukanye birimo imijyi ya Goma na Bukavu yo mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’amajyepfo.
FARDC yakiriye ibifaru bya mbere bya Kasser II muri Mutarama uyu mwaka.
Ibibarirwa muri 50 muri byo byahise byoherezwa mu mijyi wa Kisangani na Kindu yo mu ntara za Tshopo na Maniema, mu rwego rwo kongerera ubushobozi ingabo ziriyo.
Iyi mijyi yombi irimo Brigades zihuriweho n’ingabo zo mu mutwe w’abasirikare barinda Perezida (Garde Républicaine) n’abakomando bo mu mutwe w’Ingabo zidasanzwe bazwi nka Brigade Guépard.
Mu Ugushyingo 2024 ni bwo Leta ya RDC yasinyanye na Sosiyete ya International Golden Group (IGG) amasezerano yerekeye kuyigurisha intwaro.
Muri ayo masezerano azageza mu mwaka utaha wa 2026, impande zombi zumvikanye ko Kinshasa igomba kwishyura $ miliyoni 70 igahabwa za burende 160 za Kasser II ziriho imbunda zo mu bwoko bwa canon de 20 mm na mitrailleuses de 12,7 mm.