FARDC yatangaje impamvu ingabo zayo zatangiye gukubitwa n’inyeshyamba za Thomas Lubanga

Guverineri wa Gisirikare w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Lt. Gén. Johnny Luboya, yatangaje ko ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziri kwicwa n’inyeshyamba ziyobowe na Thomas Lubanga, bitewe n’uko zimaze igihe zaracitse intege.

Yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 30 Gicurasi, ubwo yavaga imuzi ibibazo bitandukanye byugarije ingabo za RDC ziri mu bikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro muri Ituri.

Umwe mu mitwe ikorera muri iriya ntara FARDC ihanganye na yo, ni uwa CRP wa Lubanga umaze igihe gito utangije ibitero ku ngabo za Leta.

Gén. Luboya mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yemeje ko ingabo za Congo ziri kwicwa ku bwinshi na ziriya nyeshyamba.

Ati: “Umusirikare uri ku rugamba nko muri iki gihe turi kurwana na CRP-M23, inyeshyamba za Thomas Lubanga wabaye umufatanyabikorwa wa M23. Abasirikare bacu bari gupfa.”

Mu bibazo uriya Jenerali yagaragaje nk’ibikomeje guca intege ingabo za RDC, harimo icy’abapfakazi bafite abagabo baguye ku rugamba bamaze imyaka myinshi batagereje amafaranga y’impozamarira ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.

Lt. Gén Johnny Luboya avuga ko kiriya kibazo cyagejejwe kenshi ku bugenzuzi bukuru bw’ingabo za RDC, gusa kikaba cyarananiranye.

Ati: “Hari ikibazo cyo kumenya abapfakazi, tumaze imyaka myinshi dufite ikibazo cyo kumenya abapfakazi, ndetse yemwe hambere aha twakiriye itsinda ryo mu bugenzuzi bukuru ryaje hano mu rwego rwo kubarura abapfakazi. Icyakora inshuro zose zose baza hano, nta gikorwa.”

Uyu Jenerali yavuze ko kuba iki kibazo kidakemurwa biri mu bica intege abasirikare bari ku rugamba.

Ati: “Niba umusirikare ahanganye n’umwanzi akumva ko abapfakazi batishyurwa, kubera iki uwo musirikare yakwitanga? Ni ukuvuga ati uyu munsi nimpfa, [ibiri ku bapfakazi] ni byo bizaba ku bana banjye. Mu by’ukuri ibi bica intege abasirikare, bigera kuri bariya bagabo bari ku mirongo y’urugamba. Kuki bakomeza kurwana mu gihe bazi ko nibapfa abapfakazi babo bazafatwa nk’uko abo mu burasirazuba bafatwa uyu munsi?”

Luboya uvuga ko bariya bapfakazi batangiye kwigaragambya bambaye ubusa, yanagaragaje ikibazo cy’ubuke bw’ingabo avuga ko yanagejeje kuri Perezida Félix Tshisekedi, gusa na cyo kikaba cyarabuze umuti.

Yagize ati: “Murabizi ko turi mu gace kari kuberamo ibikorwa bya gisirikare, ntibagomba kuza kuturangaza, ntibagomba kuza kuduca intege kubera biriya bibazo. Ntidukwiye kuba mu gisirikare buri gihe gihora gifite ibibazo bimwe.”

“Nari hano namaganira imbere y’Umukuru w’Igihugu akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo. Ku nshuro ya mbere agera hano navuze ikibazo cy’umubare w’ingabo. Namusobanuriye mu buryo busobanutse ikibazo cy’ubuke bw’ingabo. Abantu bavuga ibyo bashaka, ariko ingaruka twarazibonye. Ntekereza ko ba ‘Commanders’ bari i Goma ibyo mvuga babyiboneye.”

Guverineri wa Gisirikare wa Ituri yavuze ko bitumvikana uko régiment yakabaye ifite byibura abasirikare 1,200 usanga ifite 300 cyangwa 400 bonyine, kandi hakabura umuntu n’umwe ubibazwa.

Yavuze kandi ko abasirikare bari ku rugamba bugarijwe n’inzara, ku buryo barya inshuro 15 mu kwezi kandi Minisiteri y’Ingabo ibagenera amafaranga yakabaye abatunga; na byo bikaba biri mu bibaca intege.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *