Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryanzuye ko umukino ubanza wa ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, hagati ya Mukura VS na Rayon Sports, wahagaze ugeze ku munota wa 27 kubera ikibazo cy’amashanyarazi, uzasubukurwa ku munota wari ugezeho ku wa 22 Mata 2025 saa Cyenda, kuri Stade ya Huye.
Uyu mukino wabaye ku wa Kabiri, tariki ya 15 Mata 2025, guhera saa Kumi n’Imwe z’umugoroba, watangiye ukereweho iminota 28 kubera ikibazo cy’amatara ataratangaga urumuri ruhagije.
Abari bayoboye umukino banzuye ko uhagarara burundu, batanga raporo mu gihe umwanzuro wa nyuma wagombaga gufatwa n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Kuri uyu wa 17 Mata, ni bwo iri Shyirahamwe ryatangaje ko umukino uzasubirwamo, ugakomereza ku munota wari ugezeho.
Uko umwanzuro wose wanditse:
“Bayobozi, turabandikiye iyi baruwa mu rwego rwo kubagezaho umwanzuro wa Komisiyo y’Amarushanwa yateranye ku wa 16 Mata 2025 kugira ngo isuzume ikibazo cyabaye ku mukino ubanza w’Igikombe cy’Amahoro wahuje amakipe yanyu ku kibuga cya Huye Stadium, aho umukino wahagaritswe ku munota wa 27 bitewe no kuzima kw’amatara.
Komisiyo ishingiye:
Kuri raporo ya Komiseri w’Umukino, Louis Hakizimana, igaragaza ko we n’abandi bayobozi b’umukino bavuye ku kibuga Saaa 19:04, abashinzwe ibya tekiniki bakiri gushakisha impamvu yateye kuzima kw’amatara.
Ku ibaruwa ya Mukura VS yari yakiriye umukino yandikiye FERWAFA yisobanura ku byabaye aho bagaragaje ko bari bakoze ibisabwa byose kugira ngo umukino ube by’umwihariko kugura amavuta ya “Generator” itanga urumuri muri stade nk’uko bisanzwe bikorwa bafatanyije n’abashinzwe stade (MINISPORTS).
Ibi kandi bikaba byarashimangiwe na raporo yakozwe n’abashinzwe iby’amashanyarazi bagejeje ku Muyobozi w’Akarere ka Huye aho igaragaza ko icyo kibazo cyitatewe n’ubuke bw’amavuta ya “Generator” Mukura VS yatanze ahubwo ari “short circuit/ court circuit”.
Kuri raporo ya Sosiyete itunganya ikanatanga Serivisi z’ingufu z’Amashanyarazi (EUCL) yo ku wa 16/4/2025, bashyikirije FERWAFA, bemeza ibikubiye muri raporo yavuzwe haruguru ku bijyanye no kuba kuzima kw’amatara kwaratewe na “court circuit/short circuit” nk’uko bigaragara mu mwanzuro w’iyo raporo mu rurimi rw’lcyongereza: ” The power failure at Huye Stadium during the Peace Cup match was primarily caused by a severe internal short circuit within one of the floodlight poles. This fault resulted in a system-wide outage that rendered both the grid and generator power supplies non-functional during the event rom an engineering standpoint, such short circuits-though unfortunate-are technically inevitable. Despite routine preventive measures”.
Ku mabwiriza agenga amarushanwa ya FERWAFA yo ku wa 23/10/2020, mu ngingo yayo ya 38 igika cya 5, iteganya uko bigenda iyo umukino uhagaze kubera impamvu zigoye kwigobotora cyangwa imbogamizi zitunguranye ziturutse hanze y’ubushake bw’umuntu “cas de force majeure”.
Komisiyo y’Amarushanwa isanga ikibazo cyateye kuzima kw’amatara ari impamvu yihariye kandi itunguranye, izwi nka “cas de force majeure” nk’uko byemejwe na raporo zo mu rwego rwa tekiniki, by’umwihariko raporo ya EUCL yagaragaje ko ikibazo cyaturutse kuri “short circuit” ikomeye, itashoboraga kwirindwa n’abateguye umukino aho bigaragara ko nta burangare ikipe yakiriye umukino (MUKURA VS) yagize cyangwa hari icyo yagombaga gukora kugira ngo ibyo bitaba itakoze.
Bityo, umukino wavuzwe haruguru uzasubukurwa ukinwe uhereye ku munota wari ugezeho tariki 22/4/2025 kuri Stade Huye saa 15h00 nk’uko biteganywa n’ingingo ya 38 mu gika cya 5 cy’amategeko yavuzwe haruguru.
Tuboneyeho gusaba amakipe yombi gukomeza kugaragaza ubufatanye no kwitwara neza, nk’uko byagaragaye mbere y’icyo kibazo.
Tubashimiye ubufatanye bwanyu.”