Rurangirwa Aaron, wari Komiseri ku mukino wahuje Marine FC na Rayon Sports warangiye amakipe yombi anganyije ibitego 2-2, yatanze raporo igaragaza ko habayeho imyitwarire mibi y’abafana ba Marine FC.
Nk’uko bigaragara muri iyo raporo, abafana ba Marine bagaragaje imyitwarire itari myiza, ariko nta ngaruka zikomeye byateje ku mukino cyangwa ku mutekano w’uwari aho. Komiseri yavuze ko yagiye abasaba guhagarika ibyo bakoraga, kandi ko babyumviye bagahita babihagarika nta kindi kibazo cyongeye kugaragara.
Twibutse ko raporo ya Komiseri ari yo yifashishwa nk’ishingiro ry’ibyemezo bifatwa nyuma y’umukino, bityo hakaba hashobora gukurikira ibindi byemezo, bitewe n’uburemere bw’ibyagaragajwe.
Ubwo rero, ku bakunzi ba Rayon Sports n’abakunzi b’umupira muri rusange, mwirinde kwihutira guhanahana amagambo cyangwa kwitwara nabi, ahubwo mukomeze kugaragaza ubunyamwuga n’ubupfura mu gushyigikira amakipe yanyu.