FIFA yabijemo: Nyuma yuko abasirikare bagaragaye muri stade Umuganda bafite udushoka byatumwe umukozi wa FIFA akebura FERWAFA ku myitwarire y’ababa bafana ku mukino wa Marine FC na Rayon Sports

Umuyobozi mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA) ushinzwe Umutekano ku bibuga, Bonnie Mugabe, yasabye FERWAFA n’abafatanyabikorwa bayo kubahiriza amabwiriza bahuguweho ajyanye no gucunga umutekano kugira ngo hirindwe ibyagaragaye ku mukino wahuje Marine FC na Rayon Sports ku wa Gatandatu.

Kuri uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu, ku wa 5 Mata 2025, abasirikare bari bambaye impuzankano y’akazi, bafanaga Marine FC bazengurukaga inyuma y’uruzitiro rukikije ikibuga. Bamwe muri bo bari bafite ibikoresho byabo by’akazi.

Nyuma y’uyu mukino warangiye ari ibitego 2-2, wasize Rayon Sports itakaje umwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona, hari abagaragaje ko imyitwarire y’abafana b’iyi kipe ya gisirikare itari ikwiye kuko bateraga ubwoba abakinnyi ba Gikundiro.

Umwe mu bafana ba Rayon Sports uzwi nka Miss Kagoma, yagize ati “Ntabwo uyu munsi wari umunsi mukuru w’abasirikare. Wari umukino wa Shampiyona kandi umupira w’amaguru si intambara.”

Nyuma y’uko amafoto n’amashusho y’aba bafana asakaye ku mbuga nkoranyambaga, Bonnie Mugabe ushinzwe Umutekano muri FIFA, yasabye FERWAFA kubahiriza amabwiriza atuma imikino iba mu mutuzo usesuye.

Ati “Inama yoroshye kandi iciye bugufi, reka twubahirize uko ibintu bikorwa (ibyo abafatanyabikorwa ba FERWAFA mu by’umutekano barimo polisi, abashinzwe umutekano ku kibuga [stewards] na Komisiyo ishinzwe Umutekano muri FERWAFA) bahawe binyuze mu mahugurwa ya CAF ajyanye n’umutekano kuri Stade mu 2024.”

Yongeyeho ati “Ndabizi twabishobora mu gihe abafatanyabikorwa bireba bashaka kubikoraho. Bitari byo, ibyabaye uyu munsi i Rubavu ntibyari kuba.”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *