Ad
Ad
Ad
Ad

Gen. Muhoozi akiva kwa Tshisekedi yahise aburira Wazalendo, avuga imyato Kagame

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yikomye imitwe ya Wazalendo Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yitabaje mu ntambara irwanamo n’umutwe wa M23, ayigaragaza nk’imitwe igambiriye ikibi.

Muhoozi yabitangaje nyuma y’amasaha make avuye i Kinshasa, mu ruzinduko rwasize abonanye na Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Uru ruzinduko kandi rwasize Igisirikare cya Uganda (UPDF) na FARDC cya Congo bisinyanye amasezerano mashya y’ubufatanye mu bya gisirikare. Ni amasezerano yemerera UPDF kurasa imitwe yitwaje intwaro ikorera mu burasirazuba bwa RDC.

Gen. Muhoozi mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yagaragaje imitwe ya Wazalendo ubutegetsi bwa Tshisekedi bwitabaje mu ntambara ingabo zabwo zirwanamo na M23 nk’iteje ikibazo, ayiteguza kugabwaho ibitero aho iri hose.

Ati: “Wazalendo rwose ni imitwe igambiriye ikibi! Mubyizere, ingabo zihuriweho na UPDF na FARDC zizabagabaho (Abazalendo) ibitero aho bari hose, keretse nibaba abanyabwenge bihagije bakayamanika.”

Uyu Jenerali mu bundi butumwa, yashinje Wazalendo kuba zimaze igihe zica abaturage barimo n’abatuye hafi y’umupaka wa RDC na Uganda.

Yunzemo ati: “Ntituzategereza guhangana na bo. Muzica abaturage bacu hanyuma mubyishyure.”

Yavuze imyato Kagame!

Gen. Muhoozi Kainerugaba mu bundi butumwa yanditse kuri X, yongeye gushimangira ko Perezida Paul Kagame akiri intwari ye.

Ibi yabihuzaga na bamwe mu bahuje uruzinduko rwe i Kinshasa no kuba asa n’uwateye umugongo u Rwanda, akayoboka RDC imaze imyaka irenga itatu idacana uwaka na rwo.

Muhoozi yifashishije ifoto ya Perezida Paul Kagame, yagize ati: “Aracyari intwari yanjye, urukundo rugumeho!”

Yavuze kandi ko umuntu wese wibwira ko hari ubwo yigeze kutumvikana na “se wabo” Paul Kagame ku kintu runaka ashaka ko [Gen. Muhoozi] amwohereza ikuzimu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *