Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda (UPDF), Gen. Muhoozi Kainerugaba, ukunze gutangaza ibintu bikunze kuvugisha abatari bacye, kuri ubu aremeza ko yisubiye ku cyemezo cyo gufata Umujyi wa Kisangani muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Werurwe, nk’uko asanzwe abigenza, Gen. Muhoozi yagize atya ajya ku rubuga nkoranyambaga rwa X (Urwahoze ari twitter) asaba umutwe wa M23 gufata Umujyi wa Kisangani, mu gihe izi nyeshyamba zirwanya ubutegetsi bufitanye amasezerano ya gisirikare na UPDF.
Ntibyarangiriye aho kuko nyuma yasubiye kuri twitter noneho avuga ko M23 niba itihuse mu gufata Kisangani, Ingabo za Uganda zizabyikorera, ndetse kuwa 25 Werurwe agira ati: ” Kisangani turayiziye mu izina ry’Imana yacu Yesu Kristo”
Kuri uyu wa Kane, itariki 10 Mata 2025 nyuma ya saa sita rero, Gen. Muhoozi noneho yagiye kuri X atangaza ko atagifashe Kisangani kandi bimubabaje.
Ati: “Bitegetswe na data ukomeye Perezida Kaguta Museveni n’intwari yanjye Perezida DonaldTrump…Nahisemo guhagarika ibikorwa byacu byo gufata Kisangani. Birambabaje cyane. Ntabwo nigeze nanirwa kugera ku ntego ya gisirikare mu buzima bwanjye.”
Ikigaragaza ko Gen. Muhoozi aba asa nk’ushaka kumva ibyo abantu bavuga, nyuma y’isaha imwe yasubiye kuri X asaba imbabazi kubw’amakuru atari yo atanze. Avuga ko ubutumwa kuri radio butumvikanaga neza, yemeza ko bafite uburenganzira bwo gufata Kisangani.
Kisangani ni umurwa Mukuru w’Intara ya Tshopo uherereye ku Ruzi rwa Congo mu burasirazuba bw’Ikibaya cya Congo rwagati muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.