Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, ndetse akaba n’umuhungu wa Perezida wa Uganda, Gen Kainerugaba Muhoozi, ni umwe mu bagabo bakunze kugaragaraho uduahya twinshi ndetse no kuvuga amagambo atangaza benshi, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga ze.
Nyuma yuko mu minsi yashize yatangaje ko yifuza kurongora Beyonce, nyuma yaje gutangaza andi magambo agira ati “Abagore bose ni abumwami, bityo rero ndashaka kurongora Ayraa Star”.
Aya magambo yavugishije benshi ndetse bamwe batangira kumwita umunyarwenya, abandi ngo ntaba yatekereje, mbese muri make biba ibibazo birerebire, kugeza naho inteko ya Uganda yaje kumutumiza kugirango yisobanure ku magambo asebya igihugu akunda gutangaza.
Nyuma ntibyahereye aho kuko uyu munsi ku wa 25 Werurwe 2025 yabyutse atungura abantu ku rukuta rwe rwa X rwahoze ari Twitter, atangaza ko Umuraperi Jay-Z wo muri leta Zunze Ubumwe za Amerika akwiye gusaba imbabazi kuko yamurongoreye umugore.
Yavuze ko uyu muraperi akwiye gusaba imbabazi Uganda yose kubwo kumurongorera umugore. Uwo mugore yavugaga si umugore we usanzwe wo mu buzima busanzwe ahubwo ni umugore we wo munzozi Beyonce, kuko buri gihe ahora arota kuzarongora Beyonce.
Mu buzima busanzwe Beyonce ni umugore wa Jay-Z, ndetse bose akaba ari abahanzi babarizwa muri leta Zunze Ubumwe za Amerika, bakaba bafitanye umwana umwe w’umukobwa.