Umuhanzi akaba n’umunyapolitike Robert Kyagulanyi Ssentamu [Bobi Wine] yemeye umurwano we na Gen Muhoozi Kainerugaba.
Nyuma y’uko Gen Muhoozi Kainerugaba atangarije kuri X ko kwica Bobi Wine ari ibintu byoroshye ndetse akamutumira mu mukino w’iteramakofe avuga ko akunda, Bobi Wine nawe ntiyatinze gusubiza.
Mu butumwa bwa Gen Muhoozi yanyujije kuri X, yagize ati “Kwica Kabobi ni ikintu cyoroshye! cyoroshye cyane. Avuga ko akunda iteramakofe. Ndamutumiye azaze duhurire muri uwo mukino.”
Bobi Wine nawe guta mu gutwi iby’iyi nyandiko ntiyatinze gusubiza ndetse avuga ko yemeye uwo murwano.
Ati “Ubutumire nabwemeye, nunsinda nzava muri politike, nanjye ningutsinda uzareke ibisindisha. Vuga ni ryari, nanjye nzakumenyesha aho tuzahurira.”
Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni, ni n’umuyobozi w’ihuriro rya Patriotic League of Uganda (PLU) naho Robert Kyagulanyi Ssentamu [Bobi Wine] akaba umuyobozi w’ishyaka National Unity Platform (NUP).
Ni kenshi aba bombi bakunze kumvikana baterana amagambo cyane ku mbuga nkoranyambaga no mu bitangazamakuru. Gusa bamwe mu basesengura politike bakavuga ko Bobi Wine yaba yarashyizweho ngo bigaragare ko arwanya ubutegetsi bwa Uganda nyamara atari ko biri.