Gitifu w’Umurenge wa Nzige yafatiwe mu kabari yasinze, ahita yandika asezera

Uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nzige, Niyomwungeri Richard, yanditse ibaruwa asezera mu kazi, nyuma yo gufatirwa mu kabari yasinze agashyamirana n’abo mu nzego z’umutekano.

Iyi baruwa yayanditse mu ntangiriro z’iki cyumweru nk’uko amakuru atugeraho, yemeza ko nyuma yo kugaragara yasinze anashwana n’abo mu nzego z’umutekano bari bamusanze mu kabari.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yatangaje ko koko uyu muyobozi yasezeye mu kazi, ariko yirinda kugira ibindi byinshi avuga.

Yagize ati “Yego, yasezeye. Ndumva ari ibisanzwe gusezera mu kazi.’’

Umunyamakuru yakomeje abaza uyu muyobozi icyatumye abasezera, avuga ko impamvu yanditse zitajya hanze kuko binyuranyije n’amategeko agenga umurimo ngo kereka ariwe ubyitangarije.

Ati “Gusa ibyo yatwandikiye ngo ni impamvu zo kuba hafi y’umuryango we no kuwitaho.’’

Amakuru yizewe atugeraho yemeza ko mu mpera z’icyumweru gishize, uyu Munyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge, yafatiwe mu kabari yasinze, aza no kugirana ubwumvikane buke n’abo mu nzego z’umutekano.

Uwaduhaye amakuru yagize ati “Kuwa Gatandatu nijoro inzego z’umutekano zagiye gufunga akabari, we yari ari kunywera mu kandi byegeranye yasinze. Ni uko arasohoka aserera nabo abaturage barahurura, kandi yari akwiriye kuba intangarugero nk’umuyobozi wahayoboraga.’’

Uyu muyobozi ngo yakuwe aho nta nkuru kuko yari yasinze mu buryo bugaragarira buri muturage wese wari uri aho ngaho.

Uyu mugabo yari amaze igihe kinini mu nzego z’ibanze, aho yabanje kuba umuyobozi ushinzwe Imiyoborere myiza mu karere, ahava ajya kuba Umunyambanga Nshingwabikorwa mu mirenge itandukanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *