Mu mukino wahuje APR FC na Gorilla FC wabaye ku wa 17 Gicurasi 2025, warangiye APR FC itsinze igitego kimwe ku busa (1-0), Komiseri w’umukino, Bwana Rwirasira François, yatangaje ko Penariti yatanze umusifuzi Jean Paul Ntabonzigira ku munota wa 58 ishobora kuba itari ifite ishingiro rikomeye.
Mu nyandiko yemewe yashyizweho umukono na Komiseri, yavuze ko “hari amarangamutima yagaragaye ku bafana no ku bakinnyi nyuma y’iyo Penariti, ariko amashusho y’umukino ntiyagaragaje neza niba koko habaye ikosa ryari rihagije kugira ngo hatangwe Penariti.”
Yakomeje agira ati: “Hari amashusho ashobora gutera impaka mu bijyanye n’icyemezo cyafashwe n’umusifuzi, ariko njyewe nabonye ishusho itari ifatika y’icyo cyemezo. Umusifuzi yari yegereye aho byabereye, ariko ntiyagaragaje neza ko habayeho gukina n’ukuboko (Hand Ball), cyane cyane ko nanjye nari muri Tribune.”
Ibi Komiseri yabivuze ashingiye ku murongo w’ubuyobozi bugenzura imitegurire n’imigendekere y’imikino, aho yasobanuye ko abapolisi n’abashinzwe umutekano (Stewards) bari bahari ku bwinshi, buri kipe ikaba yari ifite umuganga wayo, imiterere y’ikibuga ikaba yari myiza, n’imyitwarire y’abafana ikaba yari myiza.
Ubu butumwa bukaba bukomeje gutera impaka mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda, aho bamwe batangiye gusaba ko hakoreshwa uburyo bugezweho bwo gusubiramo amashusho (VAR) kugira ngo hirindwe amakosa nk’ayo.