Gusoma izina rya Madamu Jeannette Kagame byabaye ingorabahizi! Umunyamakuru wa RBA yabaye iciro ry’umugani ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kurasa Imbogo ubwo yari arimo gusoma amakuru kuri Televiziyo Rwanda – VIDEWO

Umunyamakuru w’imikino kuri RBA, Uwimana Olivier, akomeje kuba iciro ry’imigani ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gukora ikosa ridasanzwe ubwo yatangazaga amakuru kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Byabaye ubwo yatangazaga inkuru yerekeranye n’umukino wa Basketball Africa League (BAL) uri kubera mu Rwanda, aho Perezida wa Repubulika, Nyakubahwa Paul Kagame, n’umufasha we Madamu Jeannette Kagame bari bitabiriye umukino wabereye muri BK Arena.

Ubwo yari ageze kuri iyo nkuru, Olivier yahise ajijwa maze asoma amagambo y’inkuru mu buryo butumvikana, bituma benshi bamuhimba urwenya bakoresheje amashusho n’amajwi ye hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga. Mu magambo yavuze, yagize ati:“Basketball Africa League ku nshuro ya 5, ni nayo conference cyangwa igice cya Nile kiri kubera hano mu Rwanda. Gusa, imbere y’umukuru w’igihugu Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu Jeannette Paul Kagaa, na Madamu wa Jeannette na Madamu Jeannette Paul Kagame bakaba baje gushyigikira ikipe ya APR BBC…”

Iri kosa ryo kuvuga amazina ya Madamu Jeannette Kagame inshuro nyinshi kandi mu buryo butumvikana ryahise rifatwa nk’igisekeje n’abakoresha imbuga nkoranyambaga.

Uyu mukino wavuzweho ni uwo ikipe ya APR BBC yatsinzemo ikipe ya Nairobi City Thunder yo muri Kenya ku manota 92 kuri 63. Ni umukino wafunguye irushanwa ry’itsinda rya Nile Conference ribera i Kigali, muri gahunda yo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2025.

Nubwo Uwimana Olivier yakosheje, bamwe barimo n’abanyamakuru bagenzi be bamugaragaje nk’umunyamwuga wahuye n’ikibazo gisanzwe gishobora kubaho ku muntu wese uri mu kazi, basaba ko byafatwa nko kwibeshya aho kuba urwitwazo rwo kumuseka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *