Guverinoma y’u Rwanda yamaze kwemeza undi musoro isobanura abo ureba n’uko uzatangwa

Itegeko rishyiraho umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi rizatangira gukurikizwa ku wa 1 Nyakanga 2025, riteganya ko igipimo cy’uwo musoro ari 3% by’amafaranga yishyuwe cyangwa azishyurwa ku icumbi hatabariwemo umusoro ku nyongeragaciro.

Iri tegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 27 Gicurasi 2025, riteganya ko inshingano z’ikigo gitanga icumbi ku bijyanye n’umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi ari ukwiyandikisha ku musoro w’ubukerarugendo ku icumbi mu buyobozi bw’Imisoro hakurikijwe uburyo bugenwa n’ubwo buyobozi, kwishyuza umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi no gushyikiriza Ubuyobozi bw’imisoro umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi mu gihe giteganywa n’iri tegeko.

Uyu musoro w’ubukerarugendo ku icumbi, iri tegeko riteganya ko utangira kubarwa ku munsi ubwishyu bw’icumbi bwakiriweho.

Mu bindi biteganywa n’iri tegeko harimo ko ikigo gitanga icumbi kimenyekanisha umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi nyuma y’ukwezi gusanzwe, hanyuma kikishyura uwo musoro cyamenyekanishije mu minsi 15 ikurikira buri kwezi kwakorewe imenyekanisha. Ikigo gitanga icumbi kandi kimenyekanisha kikanishyura umusoro w’ubukerarugendo ku icumbi hakurikijwe uburyo bugenwa n’Ubuyobozi bw’Imisoro.

Ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w’iri tegeko muri Werurwe 2025, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, ushinzwe Imari ya Leta, Kabera Godfrey, yatangaje ko biri mu murongo wo gufasha igihugu kugera ku ntego yo kwinjiza miliyari 1,1$ avuye mu bukerarugendo bitarenze 2029.

Ati “Uyu musoro urareba ahantu hose hari igitanda, n’igiciro cy’icyumba. Waba wagiye muri lodge, muri motel, hotel, byose bifite ahantu hari serivisi y’icyumba cyo kuraramo.”
Yavuze ko abatanga izi serivisi bari basanzwe batanga indi misoro, bityo baziyandikisha kugira ngo bajye bakusanya iyo misoro bayishyure buri kwezi.

Kuberebana no kuba uyu musoro ushobora kuzatuma igiciro cy’ibyumba kiyongera, Kabera yavuze ko bizazamukaho gato ariko bitazatuma abantu bareka kurara muri hoteli.

Ati “Bizazamukaho kuko n’ubundi ibiteganyijwe ni uko iyi 3% n’ubundi ufite icumbi azayishyuza wa muntu warayemo. Azajya ku muguzi wa nyuma kandi ntabwo ari amafaranga yakabaye atuma umuntu atajya muri hoteli ngo araremo.”

“Ntabwo ari ibintu dukora hano mu Rwanda gusa, muri Kenya barabikora ndetse bo barenga no ku giciro cy’icyumba hakaba ubwo bafata n’ibijyanye na restaurant.”

Yahamije ko amafaranga azaturuka muri uyu musoro azafasha mu kubaka ibikorwaremezo bijyanye n’ubukerarugendo.

Mu 2024, Urwego rw’Abikorera rwatangaje ko mu Rwanda habarurwa ibyumba birenga ibihumbi 25, mu gihe bateganya ko mu myaka itanu iri imbere bizaba bimaze kugera ku bihumbi 35.

Kugeza ubu Ishami ry’Ubukerarugendo ribarizwamo ibigo 1,360 n’amahuriro arindwi y’ubukerarugendo butandukanye.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *