Hafashwe amabandi menshi n’imbunda! M23 yokoze umukwabu udasanzwe i Goma

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu wakoze umukwabu mu mujyi wa Goma, uwufatiramo amabandi abarirwa muri 30, imbunda 10 na chargeurs zazo.

Ni umukwabu M23 yakoreye mu gace ka Ndosho gaherereye muri Komine ya Karisimbi.

Umukwabu w’inzego z’umutekano za M23 washimwe na Meya w’Umujyi wa Goma, Katembo Ndalieni Julien wasabye abaturage gutanga amakuru y’abo bakekaho guteza umutekano muke, mu rwego rwo kugarura amahoro muri uriya mujyi.

Ati: “Murabona nk’iyi mbunda uwari uyitunze yayitwaraga ayihishe mu koti, bwakwira akajya guteza umutekano muke. Rero nimuduhe amakuru natwe tubahe amahoro.”

Meya wa Goma kandi yasabye abatuye uyu mujyi bafite bagenzi babo babarizwa muri Wazalendo kubamenyesha ko nta yandi mahitamo bafite usibye gushyira intwaro hasi.

Yanabasabye kureka kujya bihanira nk’uko babigenza iyo bafashe uwo bakekaho ubugizi bwa nabi, ahubwo bakareka ubutabera bugakora akazi kabwo.

Kuva M23 yakwigarurira Goma mu mpera za Mutarama 2025, uyu mujyi wakunze kurangwamo ibikorwa by’urugomo by’abitwaje intwaro nyuma y’uko Ihuriro ry’Ingabo za Leta zatsinzwe zitaye intwaro zifashishaga zikiruka, na ho izindi zigakwirakwizwa mu baturage.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *