Ad
Ad
Ad
Ad

Hagaragajwe ko umugambi wo kugusha Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera muri RDC wacuriwe i Kigali nyuma yibyo yakoreye abayobozi ba M23

Constant Mutamba wahoze ari Minisitiri w’Ubutabera wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashinje u Rwanda kuba ari rwo rwacuze umugambi watumye agiye gushyikirizwa ubutabera.

Mutamba yabitangarije mu ibaruwa y’ubwegure bwe aheruka gushyikiriza Perezida Félix Antoine Tshisekedi.

Uyu mugabo yeguye ku wa Kabiri tariki ya 17 Kamena, mbere yo kugezwa imbere y’ubutabera ngo akurikiranweho icyaha cyo kunyereza umutungo w’igihugu.

$ miliyoni 19 z’amadorali yari agenewe kubaka Gereza ya Kisangani ni yo ashinjwa kunyereza.

Constant Mutamba mu ibaruwa yandikiye Tshisekedi, yamubwiye ko “nta dorali na rimwe rya leta” yigeze anyereza.

Yavuze ko u Rwanda ari rwo rwacuze umugambi wo kumushyira hasi bitewe n’imanza yaciriye abayobozi ba AFC/M23, mbere y’uko ushyirwa mu bikorwa na bamwe mu bayobozi ba RDC.

Ati: “Nk’umusirikare wawe wagize uruhare mu gukurikirana abayobozi bakuru ba AFC/M23, natangajwe no guterwa imbugita mu mugongo binyuze mu mugambi wa politiki bigaragara ko wacuriwe i Kigali ugashyirwa mu bikorwa na bamwe muri bagenzi bacu, ugamije guca intege aya mavugurura no gukunda igihugu.”

Yavuze ko uwo mugambi ugaragarira mu butumwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda yanditse ku rubuga rwe rwa X amwishima hejuru, ndetse no mu bayobozi ba AFC/M23 avuga ko bagambiriye kumwivugana.

Mutamba yunzemo ko yashyizwe hasi nyuma yo gusimbuka kenshi amarozi bigizwemo “n’abacengezi bakorera umwanzi” bashoboye kumwandagaza.

Yabwiye Tshisekedi ko yiteguye gukomeza gukorera RDC no kubera inkoramutima ubuyobozi bwe.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *