Hahamagawe umukinnyi ukina muri shampiyona ya mbere ku Isi ‘English Primer Ligue’, Kagere Medy yongera guhamagarwa! Abakinnyi 28 bahamagawe mu Mavubi

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Adel Amrouche, yahamagaye urutonde rw’abakinnyi 28 bagomba kwitabira umwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti bazakina na Algeria muri Kamena 2025, mu gihe cy’ikiruhuko cyemewe na FIFA (June FIFA Window).

Muri uru rutonde, harimo impinduka zigaragara, zirimo kugaruka kwa Kagere Medy ndetse n’uruhare rushya rwa Kayibanda Claude Smith wahamagawe bwa mbere mu ikipe nkuru y’igihugu.

Kagere Medy agarutse mu Mavubi

Kagere Medy, rutahizamu ukina mu ikipe ya Namungo FC yo muri Tanzania, yongeye guhamagarwa mu Mavubi nyuma y’igihe atagaragara mu mikino y’ikipe y’igihugu. Uyu mukinnyi umaze imyaka myinshi akinira amakipe akomeye muri Afurika, azafatwa nk’umwe mu bakinnyi b’inararibonye bashobora gufasha mu gusatira izamu no gufasha abato.

Kayibanda Claude Smith yinjira bwa mbere mu ikipe y’igihugu

Mu bandi bashya barimo Kayibanda Claude Smith ukinira ikipe ya Lutton Town yo mu Bwongereza. Uyu mukinnyi wo hagati yahamagawe bwa mbere mu Mavubi, bikaba bitegerejwe kureba uko azitwara mu myitozo no mu mikino ya gicuti.

Urutonde rw’abakinnyi bahamagawe rugabanyije mu byiciro:

Abanyezamu (Goalkeepers):

  • Ntwari Fiacre (Kaizer Chiefs FC)
  • Buhake Clement Twizere (Ullensaker/Kisa)
  • Ishimwe Pierre (APR FC)

Abakina inyuma (Defenders):

  • Niyomugabo Claude (APR FC)
  • Aly Enzo Hamon (Angoulême CFC)
  • Omborenga Fitina (Rayon Sports)
  • Uwimana Noe Iman (Virginia Tech Soccer)
  • Mutsinzi Ange (Zira Futbol Klubu)
  • Manzi Thierry (Al Ahli Tripoli)
  • Niyigena Clément (APR FC)
  • Nishimwe Yunus (APR FC)
  • Kavita Phanuel (Birmingham Legion FC)
  • Ngwabije Brian Clovis (Blois Foot 41)

Abakina hagati (Midfielders):

  • Nkulikiyimana Darryl Nganji (FCV Dender EH)
  • Bizimana Djihad (Al Ahli Tripoli)
  • Mugisha Bonheur (Stade Tunisien)
  • Ruboneka Jean Bosco (APR FC)
  • Muhire Kevin (Rayon Sports)
  • Kayibanda Claude Smith (Lutton Town / England)
  • Manishimwe Djabel (Naft Al Wasat)

Ba rutahizamu (Forwards):

  • Nsabimana Innocent (Sabail FK)
  • Gitego Arthur (Clube Ferroviario da Beira)
  • Kagere Medy (Namungo FC)
  • Rafael York (ZED FC)
  • Mugisha Gilbert (APR FC)
  • Jojea Kwizera (Rhode Island FC)
  • Biramahire Abeddy (Rayon Sports)

Imikino ya gicuti yitegurwa

Amavubi azakina imikino ya gicuti n’ikipe y’igihugu ya Algeria mu rwego rwo kwitegura imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi ndetse n’andi marushanwa akomeye. Iyi mikino izaba mu kwezi kwa Kamena, mu minsi izwi nka “June FIFA Window”.

Uyu mwiherero n’imikino izakurikiraho bizaba ari umwanya mwiza wo kugerageza abakinnyi bashya no kubaka ikipe ikomeye izahatanira gutsinda imikino ikomeye iri imbere.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *