Hakizimana Adolphe yatuye insinzi y’umukino wa AS Kigali Evelyne wasengeraga muri Grace room uherutse kwitaba Imana (AMAFOTO)

Umunyezamu w’ikipe ya AS Kigali, Hakizimana Adolphe, nyuma y’umukino batsinzemo Vision FC ibitego 2-0, yagaragaje akababaro k’uko yatakaje inshuti ye magara Igiraneza Evelyne, witabye Imana ku itariki ya 8 Mata 2025 azize uburwayi.

Evelyne yari umwe mu bantu ba hafi ba Adolphe, kandi bari basangiye ukwemera. Bari basengera hamwe muri Grace Room ya Pastor Julienne Kabanda, aho Evelyne yari azwiho kugira umutima wo gusengera abandi no kubashyigikira mu rugendo rwabo rw’ukwemera. Amateka ye asize icyuho mu mitima y’abamumenye, cyane cyane mu bo basengana.

Mu butumwa buremereye yanyujije ku rukuta rwe rwa Instagram nyuma y’uwo mukino, Adolphe yagize ati:

“Insinzi y’uyu munsi ndayigutuye, nk’uko buri munsi wanyifurizaga gutsinda kuri buri mukino. Ibi biranyica cyane, bigatuma mbabara. Iteka nzagukumbura Eva, ndagukunda.
Rest in Peace Eva.”

Aya magambo yagaragaje uburyo urupfu rwa Evelyne rwamukomereye ndetse n’agaciro yari amufitiye. Ni urupfu rutunguranye rwababaje benshi, cyane cyane abari bamuzi mu muryango wa Grace Room ndetse no mu nshuti ze za hafi.

Imana imuhe iruhuko ridashira.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *