Ubuyobozi bw’ikipe y’Ikipe y’Ingabo, bwasezereye uwari umutoza mukuru wa yo, Darko Nović, ikipe isigaranwa n’abatoza ba Intare FC ifatwa nk’irerero ry’iyi kipe.
Aya makuru yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nyuma y’uko uyu Munya-Serbie n’abungiriza be badakoresheje imyitozo yakoreshejwe na Mugisha Ndoli, Ngabo Albert na Bizimana Didier.
Kugeza ubu nta cyo ikipe ya APR FC ntacyo iratangaza kuri aya makuru, gusa amakuru aturuka i Shyorongi avuga ko Darko n’abungiriza be banamaze gusubiza ibikoresho byose by’ikipe bari bafite ndetse byitezwe ko bahita bafata indege ibasubiza iwabo.
Ikipe y’Ingabo iri ku mwanya wa Kabiri ku rutonde rw’agateganyo rwa shampiyona n’amanota 58 aho irushwa inota rimwe na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere. Ni kenshi abafana b’iyi kipe bakomeje kwinubira umusaruro w’uyu mutoza aho ndetse bamwe batanatinyaga kumusabira kwirukanwa.
Ku munsi wa 28 wa shampiyona, APR FC izakira Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium. Amakuru ahri aravuga ko Mugisha Ndoli, Ngabo Albert na Bizimana Didier aribo batoza bagiye kuba komezanyije na Apr Fc mu gihe ntawundi mutoza uraboneka.