Hamenyekanye akayabo k’amamiriyoni APR FC yinjije ku mukino wa Rayon Sports

Umukino wo kwishyura wa ’Derby y’Imisozi 1000’ wasize ikipe ya APR FC yinjije agera kuri 128,935,000 Frw yavuye mu matike yacurujwe kuri uwo mukino, wabereye kuri Stade Amahoro.

Uyu mukino waciye agahigo ko kuba uwa kabiri winjije amafaranga menshi kuri Stade mu Rwanda, warangiye amakipe yombi anganya 0-0, ibyatumye Rayon Sports igumana umwanya wa mbere n’amanota 43 mu gihe APR FC iyigwa mu ntege na 41.

Amakuru ava mu babishinzwe, avuga ko abafana barenga ibihumbi 32 bari muri Stade Amahoro bitabiriye uyu mukino, bishyuye arenga miliyoni 128.

Ikipe ya APR FC ngo yashoboraga no kubona amafaranga arenze aya iyo iza kuba yashyize ku isoko amatike ya ’Sky Box’ na ’Executive Seats’, gusa iyi kipe ikaba yarahisemo gutanga ubutumire muri iyi myanya ubusanzwe igurwa bwa mbere muri iyi stade nshya.

Muri aya mafaranga yinjijwe 123, 790, 000 Frw ni yo yinjiye aciye ku buryo busanzwe bwo kugura mu gihe ayandi yaciye kuri Code ya APR FC yashyizweho ubwo iyi ’system’ ikoreshwa mu kugura amatike yagiraga ikibazo, mbere gato y’uko umukino utangira.

Kugeza ubu, umukino winjije amafaranga menshi kuri stade mu Rwanda ni ubanza wahuje aya makipe yombi aho Rayon Sports yari yashoboye gusaruramo 152, 348, 000 Frw.

Aya makipe yombi amaze kunganya 0-0 imikino itatu yikurikiranya aho aramutse yitwaye neza muri ½ cy’Igikombe cy’Amahoro, yazongera agahurira kuri iyi Stade Amahoro mu mukino wa nyuma w’iri rushanwa uteganyijwe mu ntangiriro za Gicurasi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *