Ad
Ad
Ad
Ad

Hamenyekanye amatariki Rayon Sports na APR FC zizatangiriraho amarushanwa Nyafurika

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika (CAF), yemeje ko ijonjora rya mbere ry’amarushanwa yaryo ya CAF Champions League na Confederation Cup rizakinwa hagati ya tariki ya 19 kugeza 28 Nzeri.

APR FC na Rayon Sports FC ni zo ziteguye guhagararira u Rwanda mu marushanwa mpuzamahanga ku makipe yitwaye neza imbere mu bihugu byayo.

Kimwe n’andi yose yitwaye neza mu mwaka ushize wa 2024/25, hashyizweho amatariki y’imikino ibanza ku makipe azakina ijonjora rya mbere muri CAF Champions League na CAF Confederation Cup.

Imikino ibanza izakinwa kuva tariki ya 19 kugeza tariki ya 21 Nzeri 2025, mu gihe iyo kwishyura izaba nyuma y’icyumweru kimwe hagati ya tariki ya 26 na 28 Nzeri 2025.

Ni amatariki yashyizweho hashingiwe ku kuba irushanwa rihuza amakipe y’ibihugu ku bakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN), rizaba muri Kanama 2025.

Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda ndetse na Gikundiro birateganya gutangira imyitozo vuba mbere yo guhagararira igihugu, dore ko zombi zifitanye n’umukino wa FERWAFA Super Cup uzaba tariki ya 2 Kanama.

Ibihugu 12 ni byo bizaba byemerewe gutanga amakipe ane mu marushanwa Nyafurika y’uyu mwaka. Ayo ni Algérie, Angola, Libya, Maroc, Afurika y’Epfo, Sudani, Côte d’Ivoire, Nigeria, Tunisia, Misiri, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) na Tanzania.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *