Ku wa Gatandatu tariki ya 5 Mata 2025, Evelyne, umukobwa wari mu giterane cy’imbaturamugabo cya Grace Room cyabereye muri BK Arena. Muri icyo giterane, nibwo yanditse ibaruwa ayishyikiriza Pastor Julienne, umushumba w’itorero Grace Room, ibaruwa irimo amagambo akomeye y’ubuhanuzi.
Evelyne yari azwi nk’umufotozi wa Grace Room, akaba yaranakoraga umurimo wo kuramya Imana abinyujije mu kubyina no kuririmba. Yabaye umurinzi w’amashusho y’ibikorwa by’itorero, ariko kandi agasiga n’igisigisigi cy’ubushake bwo gushimwa no gushimira Imana mu buryo bwose bushoboka.
Mu gitondo cyo ku wa Mbere, tariki ya 7 Mata 2025, Evelyne yitabye Imana azize indwara ya stroke (guturika kw’imitsi yo mu bwonko), ibintu byatangaje abantu benshi, by’umwihariko abari bamubonye mu giterane cyari cyaranzwe n’ishyaka n’ibyishimo.
Ibaruwa yasize, yanditswe ku wa Gatandatu, iravuga iti:
“Grace room, mbashyize mu gihe cya Maria, ndabatwakiriye n’umwuka wanjye, kuko mugiye kubyara ibidasanzwe, buzabera igisubizo Isi yose. Buri gihe iyo hagiye kuvuka ibidasanzwe, cyangwa udasanzwe habaho gutwikirwa, ukaba aho isi itabona, aho ibyakumaraga imbaraga z’umutima bikubura iyo ubundi ukiherera nk’intumwa zanjye uko ziherereye, mugende mubyare ibitangaza wibuke ko uba waratwikiye aho batabona, isi igiye kumenya yuko hari iminsi yigeze kubaho Data nawe akayatendinga uko biri kose murabyaye, mubyaye ibidasanzwe, Maria we, vuza Impundu kuko urabyaye, cyane kuko mwatoranyijwe mu bandi bose ukizeranwa gusigatira igisubizo isi yaritegereje.”
Aya magambo yaramamaye mu bakunzi ba Grace Room no mu bakurikirana ibikorwa byayo, kuko yafashwe nk’ubuhanuzi busa n’ubuheruka Evelyne yasize ashyize ku mutima w’Itorero. Yavugaga ku gutwikirwa n’Imana, ku kubyara ibisubizo isi yari yarategereje, no ku itorwa ry’itorero nka Mariya wahawe umwana udasanzwe.
Abari bamuzi bamuvuzeho ko yari afite umutima woroheje, ukunda Imana, kandi wiyemeje kuyikorera mu buryo bwose ashoboye. Urupfu rwe rwasize icyuho kinini, ariko kandi n’inyigisho ikomeye: ko ubuzima buba bugufi, ariko ubutumwa bwarwo bushobora kuramba.