Ubuyobozi bwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump burimo gukora ibiganiro byo guhagarika imirwano ibera mu burasirazuba bwa Congo no kuzana miliyari z’amadolari y’ishoramari y’ibigo by’iburengerazuba mu karere, gakungahaye ku mabuye y’agaciro arimo tantalum, zahabu, cobalt, umuringa na lithium.
Muri Gicurasi, Massad Boulos, Umujyanama Mukuru wa Trump kuri Afurika, yatangarije Reuters ko Washington yifuzaga ko amasezerano y’amahoro yarangira “mu gihe cy’amezi abiri”, igihe wavuga ko kidahagije mu gukemura amakimbirane akomoka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu myaka irenga mirongo itatu ishize.
Umushinga w’amasezerano y’amahoro wabonwe na Reuters uvuga ko igisabwa ngo umukono ushyirweho, ari uko u Rwanda rukura ingabo, intwaro n’ibikoresho muri Congo. Umwimerere w’iyi nyandiko itariho itariki ngo wemejwe n’amasoko ane y’abadipolomate, bavuga ko yanditswe n’abayobozi ba Amerika.
Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, nyuma yo kubona iyi nkuru, yavuze ko yizeye ko abo bari gushyira amakuru ku mishyikirano ikomeje ku karubanda bazi ingaruka bishobora kugira.
Ati: “Nizere ko abo, impande ziri mu biganiro bikomeje ku masezerano y’amahoro hagati ya DRC n’u Rwanda, barimo gusohora nabi ibyifuzo by’uruhande rumwe n’inyandiko z’imirimo ikomeje mu itangazamakuru, bumva ko bashobora kubangamira intsinzi y’ibiganiro bya Washington.”
Uyu mushinga urenze gutangaza amahame abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi basinyiye mu muhango wabereye i Washington muri Mata hamwe n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Marco Rubio. Iyo nyandiko ivuga ko impande zombi zizakemura ibibazo byose by’umutekano mu buryo bwubahiriza ubusugire bwabyo.
Nubwo u Rwanda rwakomeje guhakana ko rufite ingabo muri Congo, iyi nkuru ikomeza ivuga ko rwohereje abasirikare bari hagati ya 7,000 na 12.000 mu burasirazuba bwa Congo kugira ngo bashyigikire inyeshyamba za M23, nk’uko ngo abasesenguzi n’abadipolomate batangarije Reuters mu ntangiriro z’uyu mwaka, nyuma y’uko umutwe w’inyeshyamba wigaruriye imijyi ibiri minini mu kanya nk’ako guhumbya. Ni mu gihe raporo z’impuguke za Loni nyamara zo zagiye zivuga ko u Rwanda rufite ingabo ziri hagati ya 3000 na 4000 muri Congo nubwo nabwo rutigeze rubyemera.
U Rwanda kuva kera rwahakanye ko ruha intwaro n’ingabo umutwe M23, ruvuga ko icyo rwo rwakoze ari ugushyiraho ingamba z’ubwirinzi zo guhangana n’umutwe urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda wa FDLR, washinzwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda ndetse n’Igisirikare cya FARDC bafatanyije.
Amakuru agera kuri Reuters ngo avuga ko u Rwanda rutigeze rusubiza uyu mushinga w’amasezerano wateguwe na Amerika guhera mu cyumweru gishize. Cyakora, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe, yatangarije Reuters ko impuguke za Congo n’u Rwanda zizahurira muri iki cyumweru i Washington kugira ngo baganire kuri ayo masezerano.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika ntabwo yahise isubiza icyifuzo cyo gutanga ibisobanuro.
Umwe mu bayobozi bakuru mu biro bya Perezida wa Congo, Felix Tshisekedi, yashinje u Rwanda “gukurura ibirenge” kuri uyu mushinga maze avuga ko kuvana Ingabo z’u Rwanda muri Congo ari ngombwa kugira ngo inzira yo gushaka amahoro itere imbere.
Uyu ngo yagize ati: “Turasaba ko Ingabo z’u Rwanda zavayo burundu mu rwego rwo gushyira umukono ku masezerano, kandi ntituzisubiraho.”
Umushinga w’amasezerano wateguwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika urasaba kandi ko hashyirwaho “Gahunda ihuriweho y’umutekano bise “Joint Security Coordination Mechanism” ishobora kuba irimo n’u Rwanda n’abakozi b’indorerezi z’abasirikare b’abanyamahanga, kugira ngo bakemure ibibazo by’umutekano, harimo no gukomeza gukemura ikibazo cy’inyeshyamba z’Abanyarwanda.
Abasesenguzi bavuga ko umutwe ukunze kuvugwa cyane wa FDLR, utagiteye ikibazo kinini ku Rwanda, nubwo Guverinoma ya Perezida Paul Kagame ikomeje kuvuga ko ari ikibazo gikomeye. Nubwo aba bavuga gutya, Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda, Gen. Ronald Rwivanga we abivuga ukundi.
Brig. Gen. Rwivanga avuga ko umutwe wa FDLR ufite abarwanyi bari hagati ya 7000 na 10000, ariko bakomeza kwihisha mu baturage iyo babona basumbirijwe. Yagaragaje ko uyu mutwe wagiye ugaba ibitero byambukiranya imipaka ku butaka bw’u Rwanda. Yatanze urugero rw’ibitero byagabwe mu Kinigi n’ahandi muri Rubavu kuva mu 2022.
Umushinga w’amasezerano uvuga kandi ko Congo isabwa kwemera ko M23 igira uruhare mu biganiro by’igihugu “ku buryo bungana n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri RDC”, ibyo na none Kinshasa ikaba itabyumva neza kuko ifata M23 nk’umutwe w’iterabwoba kandi ukoreshwa n’u Rwanda.
Congo iri mu bindi biganiro bitaziguye na M23 ku masezerano ashobora guhagarika imirwano.
Umushinga w’amasezerano uvuga ko u Rwanda “ruzafata ingamba zose zishoboka kugira ngo” M23 ive mu bice igenzura, hakurikijwe amasezerano yemeranijwe i Doha.
Umwe mu bahawe amakuru kuri iki gikorwa yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, mu cyumweru gishize ko Qatar yagejeje umushinga w’amasezerano ku ntumwa z’impande zombi zagombaga kubanza kuwugishaho inama abayobozi ba zo mbere yo gukomeza ibiganiro.
Umwe mu bayobozi b’inyeshyamba utavuzwe amazina, we yavuze ko nta kintu gifatika kiragerwaho kiganisha ku kurangiza ayo masezerano ashobora gutuma M23 itakaza ibice yigaruriye nubwo ibi bisa nk’ibidashoboka ukurikije ibyagiye bitangazwa n’abayobozi ba AFC/M23 mu bihe bitandukanye.