Nyuma y’umwaka umwe wiganjemo ibyishimo no kugarurira icyizere abakunzi ba ruhago Nyarwanda, Umudage Frank Spittler Torsten ntakiri Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’.
Hari hashize hafi amezi atatu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ritangiye kureshya Umutoza w’Amavubi ngo yongere amasezerano dore ko umwaka umwe yari yasinye mu Ugushyingo 2023, warangiranye na 2024.
Ni nyuma y’uko yari yagize umusaruro mwiza, utandukanye n’uw’abandi batoza benshi baherukaga gutoza Ikipe y’Igihugu nyuma ya Stephen Constantine mu 2015.
Mu mikino 14 Frank Spittler yatojemo Amavubi, yatsinzemo itandatu, anganya ine, atakaza indi ine. Yasize u Rwanda ruyoboye Itsinda C mu mikino yo gushaka Igikombe cy’Isi cya 2026 mu gihe rwagarukiye ku muryango w’Igikombe cya Afurika cya 2025.
Ubuhanga ntibwari ikibazo kuri Frank Spittler
Ubwo Spittler yageraga mu Rwanda mu Ugushyingo 2023, yatangiye gutoza abakinnyi ahereye hasi, ashingiye ku kuba nta bushobozi bufatika yababonyemo, by’umwihariko agakemanga urwego rw’ababatoza mu makipe bakinamo barimo ababongerera ingufu.
Mu kazi yakoze mbere yo gutoza Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, harimo no kuba umuyobozi wa tekiniki muri Yemen, Sierra Leone na Mozambique, ibyo bikamuha ubushobozi bwo kumenya uko abyaza umusaruro impano no gushaka abazifite.
Ni umutoza wagaruye umwuka mwiza n’icyizere mu bakinnyi benshi b’Abanyarwanda, aho icyitwa ‘flash disk’ [guhamagara abakinnyi badahinduka] cyasaga n’ikiri gukendera mu Ikipe y’Igihugu.
Ibyo byajyanaga kandi no kubona umusaruro mwiza mu kibuga, aho uretse karande yasaga n’iyamwokamye yo kudatsinda umukino wa mbere aheraho agifata abakinnyi bavuye mu makipe yabo, naho ubundi intsinzi yabaga yizewe ku mukino wa kabiri.
Nubwo bimeze gutyo, ni umutoza wajyaga atungurana akavuga amagambo atarishimirwaga n’Abanyarwanda nko kubibutsa ko u Rwanda atari nka Brésil mu mupira w’amaguru n’ibindi.
Byiyongeraho kuba hari abakinnyi beza yashwanye na bo barimo Hakim Sahabo ukina mu Bubiligi, Rafael York na Hakizimana Muhadjiri, nyamara ku mpamvu nto zishobora gukemurwa kuko harimo kwitaba telefoni bari ku meza cyangwa gutinda kujya kurya.
Amakuru avuga ko mu biganiro byo kongera amasezerano, Frank Spittler yabwiye FERWAFA ko agomba gukubirwa kabiri umushahara, ukava ku 12.000$, ukaba 25.000$.
Mbere na mbere, uyu mutoza yavuye mu Rwanda mu Ukuboza atarishimiye uburyo yegerewemo abwirwa ko yakomeza gutoza Amavubi.
Mu biganiro, Frank Spittler yasabye ko yajya yishakira abungiriza aho kugenerwa abenegihugu gusa, ndetse akajya iwabo mu Budage, akagaruka mu Rwanda ari uko Ikipe y’Igihugu igiye gutangira umwiherero.
Uyu mugabo w’imyaka 63, wasubiye mu Budage mbere y’iminsi mikuru isoza 2024 nyuma yo kubisaba FERWAFA, yavuze kandi ko yajya atoza ikipe nkuru gusa, iya CHAN n’andi makipe nk’Abatarengeje imyaka 23 agashakirwa abatoza bayo.
Ubusanzwe, Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ aba agomba gutoza amakipe yose uhereye ku y’Abatarengeje imyaka 23 ndetse umushahara agenerwa akenshi usatira 10.000$.
Amakuru avuga ko nyuma yo kumva ibyo uyu mutoza asaba, kandi yari asanzwe ahabwa inzu ya 3000$ ku kwezi n’imodoka agendamo, FERWAFA yaganiriye n’izindi nzego zikemeza ko bamureka bagashaka undi ugomba gutangazwa bidatinze kugira ngo ategure imikino Amavubi azahuramo na Nigeria na Lesotho muri Werurwe.