Hamenyekanye impamvu myugariro ukomeye wa Rayon Sports Aimable yivumbuye akanga kongera kwitabira imyitozo ya Rayon Sports

Myugariro w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse n’ikipe ya Rayon Sports ntari gukorana imyitozo n’abandi bakinnyi kubera ikibazo afitanye n’ikipe.

Ku wa kabiri tariki 31 ukuboza 2024, ikipe ya Rayon Sports yasubukuye imyitozo yitegura umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona igomba gukina n’ikipe ya Police FC tariki 4 Mutarama 2025.

Muri iyi myitozo abakinnyi bari bamaze icyumweru mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi yakinaga imikimo 2 n’ikipe y’igihugu ya Sudani y’epfo, bayigaragayemo ariko myugariro Nsabimana Aimable arabura.

Amakuru twamenye ni uko Nsabimana Aimable arimo gushaka gusesa amasezerano n’ikipe ya Rayon Sports umwaka yasinye utararangira.

Nsabimana Aimable ubwo yongeraga amasezerano y’umwaka umwe mu ikipe ya Rayon Sports, yemerewe milliyoni 13 ariko ntiyahita ahabwa aya mafaranga kubera ikibazo cy’amikoro iyi kipe yari ifite.

Aimable yabwiwe ko amafaranga azayahabwa umunsi mukuru wa Rayon Sports urangiye ariko kubera ubuyobozi bwatekerezaga gukorera Rayon Day muri Sitade Amahoro ndetse bakabara bakabona bazinjiza amafaranga menshi ariko ntibyakunda ikipe ikomeza kugumana ubukene.

Ubuyobozi bushya bwari busimbuye ingoma ya Uwayezu Jean Fidel bwaje kongera kubwira Aimable ko azahabwa amafaranga umukino wa Rayon Sports na APR FC urangiye. Ubwo uyu mukino warangiraga, Amiable yahawe igice ku mafaranga ikipe yari imufitiye ndetse ntiyabyishimira.

Nsabimana Aimable yatekerezaga ko nahabwa amafaranga ikipe izamuha yose ariko ntibyaba uko yabitekerezaga ari nayo mpamvu yatumye arakara kugeza yifuje gusesa amasezerano y’amezi 6 afitanye na Rayon Sports.

Ikipe ya Rayon Sports yishyuye abakinnyi bamwe baguzwe mu meshyi y’umwaka ushize ariko igira bamwe isiga, ibintu bitagaragaye neza mu maso y’abakinnyi bamwe na bamwe.

Ikipe ya Rayon Sports kugeza ubu iyoboye urutonde rw’agateganyo rwa Shampiyona n’amanota 33, Nsabimana Aimabale ari mu bakomeje gufasha iyi kipe ku kwitwara neza ifite kugeza ubu.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *