Hamenyekanye impamvu yatumye rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Byiringiro Lague ayoboka iy’ubuhanzi mu njyana ya HipHop

Umukinnyi w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, na Police FC, Byiringiro Lague agiye gusohora indirimbo yahimbiye umugore we, Uwase Kelia.

 

Byiringiro Lague yavuze ko iyi ndirimbo izasohoka mu ijoro ryo kuwa Kabiri cyangwa Kuwa Gatatu w’icyumweru gitaha ikaba yarakozwe na Producer Kompressor ukorera muri 1:55 AM.

Yagize ati: “Indirimbo ndayifite izasohoka nko kuwa Kabiri nijoro cyangwa kuwa Gatatu. Ikozwe mu buryo bw’amajwi gusa ikaba yarakozwe na Kompressor”.

Yavuze ko usibye gukina umupira w’amaguru nta yindi mpano afite ahubwo ari ukubera ko iyi ndirimbo yayikoreye umugore we ndetse no kwishimisha.

Ati” Indi mpano mfite ntabwo ari ukuririmba gusa nuko nari ndyamye numva mama Isla namuririmbira akaririmbo.

Nta yindi mpano mfite ni iyo gukina umupira w’amaguru, nuko nyine ari ibyo kwishimisha ngo nyisohorere umugore wanjye kuko ni umugore nzi ko ankunda peeh ndabizi neza arankunda cyane”.

Byiringiro Lague n’uyu mugore we yakoreye indirimbo, Uwase Kelia, bakoze ubukwe muri 2021 none kugeza ubu bamaze kwibaruka abana babiri.

Lague agiye kuba undi mukinnyi w’Umunyarwanda usohoye indirimbo nyuma ha Haruna Niyonzima wigeze kwisunga Nyakwigendera Jay Poly bagakora indirimbo iri mu njyana ya HipHop.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *