Police y’u Rwanda yatangaje ko Impanuka ikomeye ya Bus ikorera ikigo cya International yavaga Kigali yerekeza Musanze, yebereye mu karere ka Rulindo, Umurenge wa Rusiga.
Bus yari ifite abagenzi 51, yarenze umuhanda igwa nko muri metero 800 uvuye ku muhanda. Hari abantu bahasize ubuzima, n’abakomeretse bikomeye. Polisi y’u Rwanda ivuga ko hakiri gukorwa imibare yabaguye muri iyi mpanuka.
Amakuru atugezeho aka kanya ni uko abantu 16 aribo bamaze kumenyekana ko bapfiriye mu mpanuka y’imodoka itwara abagenzi yavaga i Kigali yerekeza i Rubavu kuri uyu wa Kabiri.
Iyi bisi yari itwaye abantu 52, yakoze impanuka igeze mu Kagari ka Gako, Umurenge wa Rusiga mu Karere ka Rulindo.
Umuyobozi w’Akarere ka Rulindo, Mukayiranga Judith, yabwiye RBA ko abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bitandukanye, aho bari kwitabwaho n’abaganga.