Hamenyekanye umugore Bishop Gafaranga yakoreye ihohotera rishingiye ku gitsina hamenyekana n’uwa mureze

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwemeje ko rwataye muri yombi Habiyaremye Zacharie wamenyekanye nka Bishop Gafaranga akurikiranweho ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina.

Ni amakuru IGIHE ducyesha iyi nkuru yahamirijwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, wavuze ko uyu mugabo yatawe muri yombi kuri uyu wa 7 Gicurasi 2025.

Ati “Ni byo koko ku wa 7 Gicurasi 2025, RIB yafunze Bishop Gafaranga ubusanzwe witwa Habiyarembye Zacharie, akurikiranyweho ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamata mu gihe iperereza rigikomeje.”

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha ntirwatangaje uwo Bishop Gafaranga yakoreye iryo hohotera, gusa amakuru akomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga akomeza gushyira mu majwi ko umugore we Annet ariwe waba warahohotewe bikabije n’uyu mugabo.

Kuva kera hari amakuru menshi yakunze kuvuga ko Bishop Gafaranga ahoza ku nkeke umugore we ndetse akanamuhohotera, akanamukubita bikabije, yewe ngo yigize no kumuniga bikabije.

Aya makuru akomeza gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga avuga ko nyuma yuko Annet ananiwe kwihanganira ihohotera akorerwa yewe harimo n’irishingiye ku gitsina, yahisemo gufata umwanzuro wo kumujyana muri RIB kugirango arengere ubuzima bwe.

Reka dutemberane ku mbuga nkoranyambaga turebe ibivugwa.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *