Hamenyekenye impamvu yatumye u Rwanda rutabona itike yo kwitabira CHAN kandi rwari rufite amahirwe menshi

Ku Cyumweru ni bwo impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, yashyize hanze amwe mu makipe yamaze kubona itike ya CHAN 2024 izabera muri Tanzania, Kenya na Uganda.

Amwe muri ayo makipe harimo ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, gusa nyuma byaje kugaragara ko hari habayemo kwibeshya dore ko CAF yahise ibihindura.

Nyuma y’ibi, ubwo imikino yose yo gushaka itike ya CHAN 2024 yari irangije gukinwa , ibinyamakuru bitandukanye ndetse n’abanyamakuru bakomeje gushyira Amavubi mu makipe ashobora kubona itike y’iri rushanwa.

Amakipe yabonye itike muri rusange ni: Angola, Burkina Faso, Central African Republic, Congo, DR Congo, Guinea, Mauritania, Morocco, Madagascar, Niger, Nigeria, Senegal, Sudan na Zambia ukongeraho Tanzania, Kenya na Uganda.

Ibi biri kuba mu gihe hari amakipe y’ibihugu yanze kwitabira amajonjora ya CHAN 2024 bikaba bivugwa ko Amavubi nk’ikipe yabaye iya kabiri mu mikino y’Amajonjora muri CECAFA ishobora kuba yahabwa amahirwe yo na Sudani yabaye iya mbere zikaba zahabwa itike.

Gusa nubwo benshi bakomeje guha u Rwanda amahirwe yo kubona iyi tike nyuma yuko CAF irukuye ku rutonde, bamwe ntibigize basobanukirwa icyagendeweho ngo amakipe ahabwe itike yo kujya muri iri rushanwa.

Ubusanzwe Africa mu gice cya football igabanyijemo ibice 6, u Rwanda rukaba ruri mu gice cya CECAFA aricyo gice kibarizwamo ibihugu byo muri Africa y’Iburasirazuba ndetse na Africa yo hagati.

Ubusanzwe buri gace katangaga amakipe 3 agomba kwitabira iri rushanwa, ubwo amakipe yose hamwe akaba 18, gusa uyu mwaka iri rushanwa ryagomba kwitabirwa n’amakipe 19.

Ku bwo kuba rero amakipe atatatu, ariyo Kenya, Tanzania, na Uganda zo Zari zaramaze kubona itike kuko zizakira, kandi zikaba zose ziri muri aka gace ka CECAFA, niho hagombaga kuva indi kipe ya 4 izatuma umubare uba 19.

Gusa CAF uburyo bwo gutanga iyi tike, bwagendeye ku manota yavuye mu mikino ibiri yanyuma, aho u Rwanda mu kino ibiri yanyuma rufite amanota atatu, kuko rwatsinzwe na Sudani y’Epfo umukino wambere, u Rwanda rwo rugatsinda uwa kabiri, bituma rugira 3 mu mikino yanyuma.

Ni mu gihe ikipe y’igihugu ya Sudani (Sudani nkuru), yo yari yatsinze imikino yayo yombi, bituma ibona amanota 6 mu mikino ibiri yanyuma, ibyo bikaba byaratumye u Rwanda rutakaza amahirwe menshi yo kubona itike.

Gusa u Rwanda ushobora kuguma rucungiye ku mahirwe, nyuma yo gusezerera Sudani y’Epfo kandi hakaba hari amakipe yikuye mu majonjora.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *