Harimo 2 ba Rayon Sports! Abakinnyi 13 batemerewe gukina umunsi wa 18 wa shampiyona y’u Rwanda

Mu gihe hateganyijwe imikino y’Umunsi wa 18 wa Shampiyona y’u Rwanda, abakinnyi 13 ntibemerewe kuyitabira kubera impamvu zitandukanye, zirimo amakarita atuma bahagarikwa.

Dore urutonde rw’abo bakinnyi n’amakipe babarizwamo:

  1. Dushimimana Olivier – APR FC
  2. Akayezu Jean Bosco – AS Kigali
  3. Karanzi Joseph – Muhazi United
  4. Mukoghotya Robert – Etincelles FC
  5. Oladosu Ayilaramso – Mukura VS
  6. Byiringiro David – Kiyovu Sports
  7. Bagayogo Adama – Rayon Sports
  8. Ishimwe Christian – Police FC
  9. Nkundimana – Marine FC
  10. Mathaba Lethabo – Musanze FC
  11. Nishimwe Blaise – Gorilla FC
  12. Allan Katerega – Police FC
  13. Omborenga Fitina – Rayon Sports

Mu mukino uteganyijwe hagati y’Amagaju na Rayon Sports uzabera kuri Huye Stadium ku wa 22 Gashyantare 2025, Rayon Sports izakina idafite bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye. Fitina Omborenga, Muhire Kevin, na Adama Bagayogo bose bazasiba uyu mukino kubera amakarita. Ni umukino uzahuza Amagaju vs Rayon Sports, Tariki: 22/02/2025 kuri Huye Stadium

Iyi mikino izaba ari ingenzi cyane ku makipe yose, aho buri wese azaba agerageza gushaka amanota atatu y’ingenzi.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *