Harimo 6 ba Rayon Sports! Rwanda Premier League yatangaje abakinnyi 30 bahataniye igihembo cy’umukinnyi mwiza wa 2024-2025

Rwanda Premier League Board ifite mu nshingano zayo kugenzura, gutegura no gushakira ubushobozi amakipe agize Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda,yatangaje abakinnyi 30 bazatoranywamo umwe wegukana igihembo cy’umukinnyi mwiza wa shampiyona ya 2024/2025.

Mu minsi yashize ni bwo Rwanda Premier League yatangaje ko tariki ya 30 Gicurasi 2025 hazaba umuhango wo gushyikiriza ibihembo abakinnyi n’abatoza bahize abandi mu mwaka w’imikino wa 2024/2025. Kuri ubu uru rwego rwashyize hanze abakinnyi 30 bazatorwamo umwe wegukana iki gihembo.

‎Abo ni Fall Ngagne, Muhire Kevi, Khadime Ndiaye, Youssou Diagne, Ndayishimiye Richard na Iraguha Hadji ba Rayon Sports. Ruboneka Jean Bosco, Niyigena Clement, Pavelh Ndzira, Niyomugabo Claude, Mamadou Lamine Bah, Nshimiyimana Yunussu, Djibril Ouattara na Mugisha Gilbert ba APR FC.

‎Harimo Emmanuel Okwi wa AS Kigali, Useni Kiza Seraphin na Masudi Narcisse b’Amagaju FC, Nicolas Sebwato na Boateng Mensah, Jordan Dimbumba na Uwumukiza Obed ba Mukura VS. Hari kandi Mugisha Didier, Ishimwe Christian na Musanga Henry ba Police FC, Habimana Yves wa Rutsiro FC, Usabimana Olivier wa Marine FC, Chérif Bayo wa Kiyovu Sports, Umar Abba wa Bugesera FC, Nduwimana Franck wa Gorilla FC na Joseph Sackey wa Muhazi United.

‎Uzegukana iki gihembo azatangazwa nyuma y’itorwa rizakorwa mu buryo bwuzuzanya: Akanama k’inzobere 10 barimo abanyamakuru ba siporo n’abahagarariye amahuriro y’abato n’abakiniye Amavubi (FAPA) kazagira 50%. Abafana bazagira uruhare rungana na 20%, binyuze mu matora ari gukorerwa kuri internet naho Abahagarariye amakipe bagire 30%.

‎Ibi bihembo bigiye gutangwa ku nshuro ya kabiri yikurikiranya, nyuma y’uko mu mwaka ushize Muhire Kevin wa Rayon Sports yegukanye igihembo cy’umukinnyi w’umwaka, naho Thierry Froger, watozaga APR FC, agahabwa icy’umutoza w’umwaka.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *