Harimo abagihumeka! Hagaragaye amashusho y’abagenzi bari muri bus yavaga i Kigali ijya i Musanze yakoze impanuka igahitana abantu 2 – VIDEWO

Amashusho agaragaza ibyabaye muri iyi mpanuka yerekanye abagenzi baryamye ku musozi, bamwe bapfuye naho abandi bakomerekejwe cyane. Hari abaturage bagaragaye bafasha gukura abakomeretse aho impanuka yabereye, babazamura ku muhanda kugira ngo bahabwe ubutabazi bwihuse.

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango yabuze ababo muri iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri tariki 11 Gashyantare 2025, mu Murenge wa Rusiga, Akarere ka Rulindo. Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe kuri uyu wa 11 Gashyantare, abakomeretse bahise bajyanwa ku bitaro bitandukanye, aho bari kwitabwaho n’abaganga. Guverinoma yatangaje ko izatanga ubufasha bukenewe ku miryango yabuze ababo no ku bakomeretse.

Iyi mpanuka yatewe n’iyo modoka y’isosiyete International Express yari itwaye abagenzi 52, ivuye i Kigali yerekeza i Musanze, 20 bahita bahasiga ubuzima. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko bisi yarenze umuhanda igwa mu manga ifite ubujyakuzimu bwa metero 800. Yagize ati: “Yarenze umuhanda rero igwa munsi yawo hafi metero 800 uvuye ku muhanda, murabizi ko hariya ari mu misozi.”

Guverinoma y’u Rwanda yongeye kwibutsa abatwara ibinyabiziga gukurikiza amategeko y’umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka. Itangazo rya Minisitiri w’Intebe rigira riti: “Tuributsa abakoresha umuhanda, cyane cyane abatwara ibinyabiziga, kubahiriza amategeko n’amabwiriza bigenga imikoreshereze y’umuhanda kugira ngo hirindwe impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.

https://x.com/bless_link/status/1889346708389216426?t=WA9O1q3Na_ANc4zD_U2DRw&s=19

1 thought on “Harimo abagihumeka! Hagaragaye amashusho y’abagenzi bari muri bus yavaga i Kigali ijya i Musanze yakoze impanuka igahitana abantu 2 – VIDEWO”

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *