Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 13 Mata 2025, nibwo Wazalendo iri kumwe na FDLR bikoranyije maze bamanuka binjira muri Kavumu.
Muri video zagiye zitambuka ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye, byagaragaye ko bari abantu batarenze 20 bari baje muri Kavumu bafite ama kompora ya RPG, imihoro n’imbunda za Ak-47.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, ahitwa Monument muri Kavumu Intare za Sarambwe zahageze zatangiye gukubura izi Wazalendo na FDLR.
Bivugwa ko udutero nkutu dushimisha Tshisekedi kuburyo ahita yohereza andi mafaranga muri Wazalendo na FDLR.
Nyuma yaho Wazalendo na FDLR bari baciye mu tuyira duto bakinjira muri Kavumu (Bukavu) igisirikare cya AFC/M23 kiri guhiga izo FDLR na Wazalendo aho zihishe. Mu bafashwe harimo abasore bakiri bato cyane.
Centre ya Kavumu yakomeje imirimo nkuko bisanzwe. Imvura yari yaguye ari nyinshi byatumye nyuma yo guhita aribwo aba barwanyi binjira i Kavumu. Ubu rero bakuwe ahantu hafi ya hose bari guhigwa aho bihishe.