Haruna Niyonzima yongeye gusinyira ikipe yahozemo

Haruna Niyonzima utaherukaga gukina nyuma yo gutandukana na Rayon Sports, yakiriwe muri AS Kigali FC yasinyiye amasezerano y’amezi atandatu, akaba ayisubiyemo ku nshuro ya gatatu.

Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu, tariki ya 26 Mutarama 2025, ni bwo AS Kigali yatangaje ko Haruna Niyonzima wari umaze igihe ayivugwamo anayikoreramo imyitozo, ari umukinnyi wayo mushya.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambuga zayo, iyi kipe yagize iti “Akwiriye kuba ari hano, urakaza neza mu rugo Haruna Niyonzima.”

Mu ntangiriro z’uyu mwaka w’imikino, Haruna yerekeje muri Gikundiro avuye muri Al Ta’awon yo muri Libya.

Ntabwo yatinze muri Murera kuko nyuma y’iminsi 52 gusa yahise atandukana na yo, avuga ko itubahirije amasezerano bari bagiranye.

Mu gihe imikino yo kwishyura ya shampiyona ndetse n’iya ⅛ cy’Igikome cy’Amahoro iri hafi gutangira, AS Kigali yatangiye kuyitegura yibikaho aakinnyi nka Haruna Niyonzima ugiye kuyikinira ku nshuro ya gatatu nyuma ya 2019 ndetse na 2022.

Imikino ibanza ya Shampiyona yarangiye AS Kigali iri ku mwanya wa wa Gatatu n’amanota 26, inyuma ya Rayon Sports iyooye na 36 ndetse na APR FC ya 31.

Iyi Kipe y’Umujyi wa Kigali kandi iri kwitegura umikino wa ½ cy’Igikombe cy’Intwari uzayihuza na APR FC, tariki ya 28 Mutarama 2025, kuri Kigali Pelé Stadium.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *