Guterana amagambo byongeye gufata intera hagati y’abanyamakuru b’imikino, Muramira Régis na Sam Karenzi bahoze bakorana, bombi bashinjanya gusenya umupira w’amaguru w’u Rwanda bagendeye ku nyungu zabo bwite.
Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 22 Mata 2025, ni bwo umunyamakuru wa Siporo kuri FINE FM, Muramira Régis, yakoze ikiganiro cyongera kwibasira Sam Karenzi wa SK FM wari wamwihanangirije mu biganiro bye.
Ubwo umukino wa Mukura VS na Rayon Sports wasubikwaga, Sam Karenzi yatangaje amakuru mbere y’igihe, yemeza ko hagomba guterwa mpaga ikipe yari yakiriye.
Umwanzuro w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), wasohotse uvuguruzanya n’uwe, bihera aho Muramira amugira inama yo kudakomeza kwica umupira.
Icyo gihe yakoresheje amagambo agira ati “Karenzi afite ubwenge karemano kandi buhagije. Ni umunyamakuru wa mbere mu gihugu, ariko adahindutse agakomeza gukoreshwa n’aba basaza (Abayobozi ba Rayon Sports) basizwe n’igihe ubona batakaye, bizakomera.”
“Niba hari n’uburozi abasaza bamuhaye nagende yirogoze mu Kinyarwanda aburuke, akomeze aduhe amakuru ya mbere asesenguye kuko hano mu Rwanda nta munyamakuru ufite ubushobozi bwo gutanga Karenzi ku nkuru nziza icukumbuye inakomeye.”
Mu kiganiro cyatambutse ku wa Mbere, tariki ya 21 Mata, Karenzi yafashe umwanya asubiza mugenzi we ndetse aramwihanangiriza bikomeye amwibutsa ko ku karubanda atari ho ho kumugirira inama.
Ati “Twubahane Regis na bagenzi be, nta nama nkeneye zo kuri radiyo. Ufite nimero yanjye, ntiwampamagaye ngo nange kukwitaba, urangira inama zo kuri radiyo z’iki? Mu bupfura iyo ushaka kugira umuntu inama uramuhamagara.”
“Winyigisha ibyo ntangaza n’ibyo ntatangaza. Sinzi iby’abasaza mu mvugo numva zisa no kumpa ruswa. Regis n’ikipe ye bazashake umuntu wese wampaye ruswa muri uyu mupira. Kubona bagenzi bavuga ko ibyanjye bizaba nk’ibya nyirahuku, bamenye ngo abantu baradukunda.”
Yongeyeho ati “Kunyigisha uburyo abantu bazamvaho ni nka wa muntu wanditse igitabo cy’uko umuntu akwiriye kuva mu bukene, akaba arinze asaza ari umukene. Ni nk’uko resitora yanjye yaba yuzuye abantu baje kurya iwawe nta bantu baje kurya ukaza kumbwira ko ntateka neza, kandi iyanjye iruzuye iyawe nta muntu urimo.”
Amwe muri aya magambo yarakaje cyane Muramira, amusubizanya uburakari ndetse amubwira ko ibyo yavuze ari bike, ahubwo azavuga byinshi bikubiyemo amakosa Karenzi akora akica umupira.
Ati “Ejo navuye mu kiganiro bansanganiza ubutumwa bumbaza kuri ‘Operation’ nakoze kuri nyirahuku. Abandi bampamagara ngo ko ‘numva nyirahuku yasaze? Kuyereka amabinga byabaye ikibazo.”
“Ariya mabinga ya nyirahuku yari agace ka mbere, mfite utundi duce 29 nzakora kuko ni 30. Gusubiza no gushyanuka ndetse no gushyenga cyane byabaye ejo byanyongereye ingufu zo kwerekana abantu bihishe muri uyu mupira wacu, bakigira abantu bakaze, bakigira nk’aho ari intwari zawo ariko ari bo bawanduza.”
Muramira yibukije Karenzi ko yamutanze mu mwuga w’itangazamakuru, ndetse ibyo bombi bakoze bihabanye kuko umwanya yashakagamo amafaranga undi akawubaka.
Ati “Usibye kuba mu muryango w’aba-sportifs utazirikana, ahubwo Sam Karenzi ni uruhinja kuri njye. Haba imyaka mu itangazamakuru, haba n’ibyo umuntu aba yaragiye ageraho mu nyungu z’umupira.”
“We yakoreye inda ye muri icyo gihe cyose. Nzabigaragaza na byo. Nta muntu kampara imbere yanjye. Kuko yanyoboraga nabigenzemo biguru ntege, ariko hari igihe kizagera urucaca rutandukane n’uburo.”
Sam Karenzi na Muramira Régis bakoranye kuri FINE FM mu kiganiro cy’imikino, ariko bombi baza gutandukana Karenzi agiye gushinga iye. Gutandukana kwa bombi ntikwagenze neza kuko batari bagihuza ku ngingo zimwe na zimwe zirimo iz’imiyoborerec mishya ya Rayon Sports.