Abantu batandatu nibo bamaze kumenyekana ko bapfuye naho abarenga makumyabiri barakomereka nyuma y’imirwano ikomeye yahuje abarwanyi b’inyeshyamba za M23 n’abarwanyi ba Wazalendo kuva ku munsi w’ejo kuwa Kane tariki ya 15 n’uyu munsi kuwa Gatanu tariki ya 16 Gicurasi 2025, mu gace ka Bambo, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iyo mirwano, igeze ku munsi wayo wa gatatu, ikomeje gufata indi ntera ndetse ibintu bikaba bikomeje kuba bibi muri ako karere ka Bambo muri Teritwari ya Rutshuru aho ku ruhande rumwe inyeshyamba za M23 zikomeje kwihagararaho mu birindiro byazo zimaze gufata.
Ibyo byatumye ku rundi ruhande Wazalendo nayo yongera ibitero byo gutega ibico nk’uko bisobanurwa n’umwe mu bayobozi bo muri ibyo bice yabitangarije itangazamakuru.
Amakuru aturuka i Bambo yemeza ko nyuma y’amasaha make y’imirwano yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, abarwanyi ba Wazalendo bongeye kwigarurira agace ka Bambo nyuma y’uko Inyeshyamba za M23 zasubijwe inyuma, zigasubira i Kabizo/Butare, nko mu birometero biri hagati ya bibiri na bitatu uvuye i Bambo.
Abaturage baracyihishe mu nzu zabo batinya ko bagerwaho n’ingaruka z’intambara aho hari n’abahungiye mu bitaro bya Bambo mu rwego rwo kwihisha aho kugeza ubu batarabona uko bagaruka mu ngo zabo.
Nta makuru yizewe aramenyekana ku ruhande rwaba rufite Kishishe, nyuma y’uko M23 yari imaze kuwigarurira ku munsi wabanje icyakora hari amakuru avuga ko inyeshyamba za M23 zaba zitakigaragara mu Santire rwagati mu gihe hari n’andi makuru avuga ko hari abarwanyi ba FDLR bashobora kuba bahari.
Intambara ikomeje kongera ubukana, cyane cyane muri Bwito aho inyeshyamba za M23 zihanganye n’inyeshyamba za Wazalendo ndetse na FDLR mu mirwano itaziguye, aho hari n’aho imirwano irimo ikoreshwamo intwaro ziremereye.
Uko imirwano ikomeza gukara mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ubwoba nabwo burarushaho kwiyongera mu baturage b’ako gace, aho bagaragaza ko ntakizere cy’uko ishobora guhosha btyo abaturage bakaba bakomeje gutakaza ikizere cyabo cy’ejo hazaza.