Hatangajwe umubare w’abasirikare b’u Burundi baguye mu mirwano iheruka mu Rugezi

Abasirikare barenga 17 bo mu ngabo z’u Burundi barwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo nibo baguye mu mirwano iheruka kubahuza n’umutwe wa Twirwaneho ufatanyije n’uwa M23 mu bice bya Rugezi muri Kivu y’Amajyepfo.

Agace ka Rugezi gaherereye muri secteur ya Lulenge muri teritware ya Fizi. Bizwi ko aka gace kabarizwamo za Localite zibiri iyo kwa Budamu n’iyo kwa Sabune.

Hagati muri iki cyumweru ni bwo muri ako gace kabayemo imirwano iremereye hagati ya Twirwaneho ifatanyije na M23 bahangana n’ihuriro ry’ingabo za Congo ririmo ingabo z’u Burundi iza Congo n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo.

Iyi mirwano ngo isiga abasirikare b’u Burundi barenga 17 bayisezemo ubuzima.

Ikinyamakuru cya Sos Media Burundi dukesha iyi nkuru cyatangaje ko ahagana tariki ya 15/04/2025 na tariki ya 12/04/2025, habaye intambara ikomeye hagati y’ingabo z’u Burundi zifatanyije na FARDC hamwe n’abarwanyi ba Mai Mai Biloze Bishambuke, barwana n’umutwe wa Twirwaneho.

Gikomeza kivuga ko iyo mirwano yabereye mu Rugezi na Kabanju muri teritware ya Fizi. Umurwanyi wo muri Twirwaneho agihamiriza ko abasirikare b’u Burundi barenga 17 baguye muri iyo mirwano.

Nk’uko Sos Media Burundi ibigaragaza ivuga ko uwo murwanyi yanze kwivuga amazina, ariko ko yayibwiye ati: “Hari abasirikare benshi b’Abarundi bapfuye muri iyo mirwano. Twafashe umwe muri bo, hamwe n’ibyuma byabo byikorana buhanga n’imbunda.”

Nyuma yiyo mirwano izi ngabo z’u Burundi zabonetse mu mujyi w’i Baraka zihunze, aho ngo zahise za mbuka i Bujumbura mu Burundi zinyuze mu kiyaga cya Tanganyika.

Mu kugaba ibitero mu Rugezi, izi ngabo z’u Burundi zaje ziturutse ahitwa Babengwa aho bitorezaga imyitozo ya gisirikare hamwe n’abarwanyi bo muri Mai Mai bo kwa General Hamuri Yakutumba.

Abasirikare b’u Burundi bari muri Kivu y’Amajyepfo kuva mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 2022; kuba kwabo muri iki gihugu basobanura ko baje kurwanya imitwe yitwaje intwaro irwanya igihugu cyabo irimo uwa FNL na Red-Tabara ifatwa nk’umwanzi ukomeye w’ubutegets bwabo. Ariko nubwo bavuga ko baje kurwanya iyo mitwe yitwaje intwaro, bizwi ko bagaba ibitero mu Banyamulenge mu misozi ya Uvira, Fizi na Mwenga.

Inshuro nyinshi, umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagiye ashigikira ibyo bikorwa byagisirikare ku mugaragaro. Ijambo yatanze ryo kurangiza umwaka wa 2023, yavuze ati: “U Burundi ntibushobora kurera amaboko mu gihe imitwe yitwaje intwaro ikomeza gutera ubwoba abaturage bacu iri mu mashyamba ya Congo. Dufite uburenganzira bwo kwirwanaho, naho bidusaba kurenga imipaka z’igihugu cyacu.”

Ibi kandi yongeye kubishimangira mu mwaka wa 2024, aho yagize ati: “Abasirikare bacu bari muri RDC kugira ngo bahige abashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu. Ni igikorwa cyiza ku karere.”

Igisirikare cy’u Burundi nubwo kivuga ko cyaje kurwanya umutwe wa Red-Tabara ukorera muri iki gihugu, ariko bizwi ko cyifatanya n’igisirikare cya RDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa Mai Mai n’uwa FDLR urwanya ubutegetsi bw’i Kigali, ndetse ukaba urimo n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abasirikare b’u Burundi baguye mu mirwano iheruka mu Rugezi, bivugwa ko ari bo benshi kuva iki gisirikare cyagera muri Kivu y’Amajyepfo. Ahanini uko gupfa, ngo ni uko barwanira mu misozi batamenyereye.

Iyi mirwano ikaba yaratumye abaturage bava mu byabo, kuko abenshi bahise bahunga bagwiriyemo Abapfulero n’Ababembe, berekeje i Milimba, Mukela, na Kitchula.

Hejuru y’ibyo, bivugwa ko n’abarwanyi bo muri Mai Mai bayobowe na Ngomanzito batakaje byinshi, birimo imbunda no kuba kandi baratakaje n’abasirikare benshi ku rugamba nubwo umubare nyawo utatangajwe.

Hagataho, mu gihe imirwano yabiciye biracika mu Rugezi na Kabanju, andi makuru avuga ko iri huriro ry’ingabo zirwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa ririmo gutegura ibitero ku birindiro by’uyu mutwe wa Twirwaneho i Kahololo muri teritware ya Uvira. Ibyo bikaba byaravuzwe mu itangazo uyu mutwe uheruka gushyira hanze.

Leave a Comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *